Umuhungu w’icyihebe Osama bin Laden yitabye Imana
Inzego z’ubutasi muri leta zunze ubumwe za Amerika, zakiriye amakuru y’uko Hamza, umuhungu wa Osama Bin Laden washinze umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda yitabye Imana; nk’uko byatangajwe na NBC kuri uyu wa gatatu.
NBC yatangaje ko abayobozi batatu bakomeye muri leta zunze ubumwe za Amerika bemeje amakuru y’uru rupfu, gusa ntiyagira byinshi irutangazaho ku bijyanye n’itariki n’ahantu mwene Bin Laden yaba yarapfiriye.
Perezida Donald Trump wa leta zunze ubumwe za Amerika na we yabajijwe ku by’uru rupfu, gusa ntiyarwemeza cyangwa ngo aruhakane.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Trump yagize ati” Ntabwo nshaka kubivugaho”.
Muri Gashyantare uyu mwaka Leta zunze ubumwe za Amerika zari zashyizeho akayabo ka miliyoni y’amadorali ku wari gushobora gutanga amakuru y’aho Hamza aherereye, dore ko ari we wari warasigiwe ubutware bwa Al-Qaeda .
Ni nyuma y’amajwi yari yashyize ahagaragara ahamagarira abayoboke ba Al-Qaeda kugaba ibitero muri leta zunze ubumwe za Amerika no mu bindi bihugu, mu rwego rwo guhorera urupfu rwa se wivuganwe n’Abanyamerika muri 2011 bamutsinze muri Pakistan.
Inzandiko ingabo za Amerika zashoboye kubona mu rugo rwa Bin Laden rwari ruherereye ahitwa Abbottabad, zigaragaza ko Hamza ari we wari wararazwe na se kuyobora Al-Qaeda.
Igisirikare cya Amerika cyari cyarashoboye no kubona videwo igaragaza ubukwe bwa Hamza bitekerezwa ko yari afite imyaka 30 y’amavuko, ubwo yari yarongoye umukobwa bivugwa ko ari uw’umwe mu bayobozi bakuru ba Al-Qaeda. Bitekerezwa ko ubu bukwe bwari bwabereye muri Iran.
Nta wuzi neza aho Hamza yari atuye, gusa byatekerezwaga ko ashobora kuba yari atuye mu bihugu bya Afghanistan, Pakistan na Syria.
Umutwe wa Al-Qaeda wari wihishe inyuma y’ibitero byagabwe muri Amerika mu 2001 bigahitana abasaga 2900 ndetse bikanakomerekeramo abarenga 6000, usanzwe ufite amashami mu bihugu bya Afghanistan, Yemen na Syria; ndetse no mu bindi bice by’isi bitandukanye.