AmakuruPolitiki

Umuhungu wa Perezida Museveni yongeye gukora mu jisho rya Amerika

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bikorwa byihariye bya gisirikare, Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye guhangana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Gen Muhoozi aherutse kwibasira Ambasaderi wa Amerika muri Uganda, William Popp, amushinja kubahuka Perezida Museveni. Yamusabye gusaba “Muzehe”, bitaba ibyo akirukanwa mu gihugu cyabo.

Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko nyuma y’ubutumwa Gen Muhoozi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Ambasaderi Popp yahuye na Perezida Museveni, bemeranya ko ibyo baganiriye bitazashyirwa hanze.

Ubwo Gen Muhoozi yibasiraga Ambasaderi Popp, Komisiyo ya Sena ya Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, tariki ya 4 Ukwakira 2024 yamumenyesheje ko iri hangana rizagira ingaruka zikomeye mu gihe ryakomeza.

Iyi komisiyo yagize iti “Ukundi guhangana kuzateza ikibazo gikomeye kandi kuzaherekezwa n’igisubizo gikomeye. Ambasaderi Popp akorana na guverinoma n’abandi muri Uganda mu buryo bwigenga kugira ngo bateze imbere umubano uri hagati y’Abanyamerika n’Abanya-Uganda.”

Kuri uyu wa 15 Ukwakira 2024, Gen Muhoozi yagaragarije iyi komisiyo ko ashidikanya ku mubano w’Abanyamerika n’Abanya-Uganda, ashingiye ku mateka yo ku butegetsi bwa Idi Amini, Obote na Apartheid muri Afurika y’Epfo.

Yagize ati “Guteza imbere umubano hagati y’Abanyamerika n’Abanya-Uganda? Abanyamerika bari hehe ubwo Idi Amin na Obote bicaga abantu bacu? Niba mbyibuka neza, mu myaka ya 1970 na 1980, Leta ya Amerika yakoraga ibishoboka byose kugira ngo igumisheho ubutegetsi bwa Apartheid muri Afurika y’Epfo.”

Leta ya Uganda ikeka ko Ambasaderi Popp, Shirm Christopher ushinzwe ibirebana na politiki muri Ambasade ya Amerika n’uhagarariye urwego rw’ubutasi rwa Amerika muri Uganda bari kongerera imbaraga abatavuga rumwe na Perezida Museveni kugira ngo bazahatane mu matora yo mu 2026.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger