Umuhungu wa Perezida Kagame ari mu bagiye kurahirira kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda(Amafoto)
Umuhungu wa Perezida Kagame, Ian Kagame, ari mu basore n’inkumi bagiye kurahirira kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) mu muhango wo gusoza amasomo n’imyitozo bya gisirikare bari bamaze igihe bakorera mu kigo cya gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera.
Abasoje amasomo biteganyijwe ko barahabwa ipeti rya Sous Lieutenant na Perezida Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.
Ian Kagame aherutse gusoza amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy aho yahawe ipeti rya Sous Lieutenant.
Kugira ngo atangire gukorera igihugu muri RDF agomba kubanza kurahirira kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.
Ian Kagame yahawe ipeti mu gisirikare, mu gihe mu 2019 nabwo yari yasoje amasomo ye y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, agahabwa Masters mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Williams College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Inkuru yabanje
Ian Kagame yasoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu