Umuhungu wa Patrice Lumumba yishimiye icyemezo DRC yafashe cyo kwirukana ambasaderi w’u Rwanda
Umuhungu w’Intwari y’Afurika Patrice Emery Lumumba wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Congo Kinshasa, yavuze ko yishimiye icyemezo cyafashwe na Perezida Felix Tshisekedi cyo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda mu Gihugu cye.
Guy Guy Lumumba, umwe mu bahungu ba nyakwigendera Lumumba ufite ibigwi mu mateka ya Congo Kinshasa no mu kwigira kwa Afurika, yatangaje ibi kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022.
Yasabye ko Igihugu cye cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gihagarika amasezerano yose gifitanye n’u Rwanda ndetse kigafunga umupaka uhuza ibi Bihugu byombi.
Yagize ati “Nshyigikiriye icyemezo cya Perezida wa Repubulika, Félix Antoine Tshilombo, cyo kwirukana ambasaderi w’u Rwanda nk’Igihugu kitwanduranyaho, byaba byiza n’umupaka ufunzwe ku buryo nta bicuruzwa cyangwa abantu babasha kwambukiranya Ibihugu.”
Uyu muhungu w’uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo Kinshasa akaba umuhererezi we, yaboneyeho kunenga Leta Zunze Ubumwe za America yaragaragaje ubushake bwo gufasha Ukraine mu ntambara iri kurwanamo n’u Burusiya ariko kiriya Gihugu cy’igihangange kikaba kidafasha Congo imaze imyaka 25 mu ntambara z’urudaca.
Ati “Byumwihariko ndanenga uburyarya bw’Abanyamerika n’Ibihugu by’inshuti zabo by’Iburengerazuba bw’Isi barangwa na Politiki ya ndaguhatse. Bahaye Miliyari 400 z’amadolari mu gufasha igisirikare cya Ukraine mu ntambara gihanganyemo n’u Burusiya. Ariko twe Abanyekongo nta na miliyari ebyiri bashyize mu gisirikare cyangwa gufasha MONUSCO mu ntambara imaze imyaka irenga 25.”