AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Umuhungu wa Museveni ni we uyoboye ibitero by’Ingabo za Uganda kuri ADF

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, ni we uyoboye ibitero ingabo za kiriya gihugu zatangiye kugaba ku nyeshyamba za ADF zibarizwa mu mashyamba ya Congo.

Ni ibitero ingabo za Uganda zatangiye kugaba mu gitondo cy’ejo ku wa Kabiri zifashishije indege ndetse n’ibifaru by’intambara.

Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, afatanyije kuyobora ibi bitero na Komanda wa Diviziyo y’Ingabo za Uganda ziirwanira mu misozi miremire, Maj Gen Kayanja Muhanga.

Radio Okapi yatangaje ko ibitero ingabo za Uganda n’iza RDC kuri ADF byagabwe ku birindiro bine byayo muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Daily Monitor ivuga ko mu ntwaro zakoreshejwe harimo indege z’intambara za Uganda za Sukhoi 30 zizwiho kunyaruka, zikaba zarashe mu birindiro bya ADF mu mashyamba ya Irumu na Erengite mu masaa munani y’urukerera, zigambiriye kubisenya no kwica Komanda wawo witwa Musa Baluku bikekwa ko ari ho aba.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana ababa bapfiriye muri iki gitero cyangwa abakomerekeyemo [babaye bahari] hamwe n’ibyangirikiyemo.

Umuvugizi w’ingabo za RDC, Maj Gen Leon-Richard Kasonga, yaraye atangaje ko kubitangaho amakuru mu masaha ari imbere.

Gen Muhoozi ni we washinze umutwe w’ingabo zidasanzwe za Uganda zirinda Museveni uzwi nka SFC (Special Force Command), awuyobora inshuro ebyiri mbere y’uko agirwa Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka.

Operasiyo Shujaa arimo muri RDC ni iya kabiri ayoboye, nyuma y’izwi nka Lightning Thunder yayoboye mu 2008, yari igamije gufata Joseph Kony washinze umutwe witwaje intwaro wa LRA (Lord’s Resistance Army).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger