Umuhungu wa Dj Khaled yasinye amasezerano n’uruganda rukora inkweto za Jordan
Mumateka y’uruganda rukora inkweto n’imipira bya Jordan ni ubwambere basinyishije umwana muto cyane ngo akorane nabo murwego rwo kubamamariza ibikorwa byabo, Uyu mwana wa Dj Khaled na Nicole bise Asahd Khaled ufite umwaka umwe w’amavuko agiye kujya yamamariza uru ruganda imyambaro n’inkweto by’abana bato.
https://www.instagram.com/p/BfMZZ9IleUA/?taken-by=asahdkhaled
Uyu muhungu w’umwaka umwe gusa ufite abamukurikira barenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani 1.8M k’urukuta rwe rwa Instagram niho hambere aya makuru yisinya rye yabanje kunyura. Uyu muhungu twavuga ko akomeje kwamamara cyane cyangwa se ko akomeje gutera ikirenge mucya se ufite izina rikomeye mu muziki wa Amerika ndetse no ku Isi. Asahd kubona ifoto ye yambere akivuka byari ibintu bigoranye cyane kuko se umubyara Dj Khaled yari yaranze kumwerekana kuko yari afite gahunda yuko azagaragara ari kwinjiza amafaranga.
Asahd Khaled biravugwa ko muri aya masezerano uru ruganda ruzanjya rumukorera ibyo kwambara kuva hasi kugera hejuru, ni ukuvuga inkweto, amasogisi, amapantalo, amashati,imipira, amasengeri, ingofero , n’ibindi. Gusa ibyo asanjya yibandaho mukwamamaza ni inkweto zizaba zanditseho JORDAN x ASAHD.
Uruganda rukora inkweto n’imyenda rwa Nike rukora izi nkweto zanditseho Air Jordan izina ry’umukinnyi wubutase amateka m’umukino w’intoki wa Basketball Michel Jordan, rugiye kuzajya rukoresha nizina rya Asahd murwego rwo gukurura abana bakunde cyangwa batunge imyenda,inkweto byabo kubwinshi.