Umuhinzi w’imboga yatsindiye igihembo cya Facebook
Noah Nasiali, umuhinzi w’imboga z’amashu wo muri Kenya, yatsindiye igihembo cy’urubuga nkoranyambaga rwa Facebook kingana miliyoni imwe y’amadolari y’Amerika kubera ibikorwa bye byo guteza imbere abahinzi.
Uyu mugabo nyuma yo kubona iki gihembo yanditse ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter agira ati: “Hari ibihe byinshi aho dutangira urugendo tutazi aho ruzatugeza. Urugendo rimwe na rimwe ugenda wenyine, uba ari wo we uruzi wenyine.”
Mu kiganiro yagiranye na BBC Focus on Africa avuga ko mubuhinzi bwe yigeze guhura n’ikibazo aho mu myaka irindwi ishize, yari mu mazi abira nyuma yo gutakaza arenga ibihumbi 300 by’amadolari y’Amerika.
“Natakaje amafaranga yose nari narizigamiye. Nta muntu n’umwe washakaga kumvugisha icyo gihe. Icyo bashaka kumenya cyari, ‘wakoze iki?'”
“Nahinze amashu n’ibishyimbo by’imiteja kuri kontaro nari nagiranye n’abacuruzi, ntibigera baza kubigura. Nayobewe uko nagurisha [izo mboga].”
Mu gukomeza ubuhinzi bwe yanze kuva ku izima nuko ashinga itsinda ry’abahinzi muri Afurika ku rubuga rwa Facebook kuko atifuzaga ko hagira undi muhinzi uhura n’ikibazo nk’icyo yahuye nacyo agitangira ubuhinzi bwe.
Iri tsinda ahanini ikintu rigamije ni uguhanahana amakuru mu buhinzi nuko ubuhinzi bwifashe hirya no hino muri Afurika.