Umuherwe Jeff Bezos yakoze igikorwa kidashobora gukorwa nubonetse wese
Umugabo w’umukire wa mbere kuri uyu mubumbe dutuyeho Bwana Jeff Bezos yakoze igikorwa kidashobora gukorwa n’umuntu ubonetse wese kuko bisaba kwitanga cyane no kwigomwa byinshi.
Nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye muri Amerika, Jeff Bezos yatunguranye cyane ubwo yafataga umwanzuro wo gutanga impano ikomeye cyane ku bagabo babiri barimo umunyamakuru ukomeye cyane wa CNN witwa Van Jones ndetse n’undi witwa Chef Jose Andres.
Jeff Bezos nyuma yo kuva gusura isanzure we n’abandi bantu bane barikumwe, akaba yahise akora igikorwa cyo gutanga impano y’amafaranga angana na miliyoni 100 z’amadorali kuri buri umwe hagati ya Van Jones ndetse Jose Andres abashimira uburyo ari abagabo bakora akazi kabo neza ndetse banafasha rubanda kwiga ibintu byinshi bitandukanye, kikaba ari igikorwa cyatangaje ndetse kinashimisha abantu benshi.
Uyu muherwe wa mbere kw’isi yavuze ko Impamvu yahaye impano umugabo witwa Van Jones ari uko ari umugabo wagiye afasha abantu batandukanye kwiga uko babasha kugera ku nzozi zabo zijyanye no kwiteza imbere, ikindi ngo nuko Van Jones ari umwe mu bantu batsindiye ibihembo bya Courage& Civility Award.
Aba bagabo bombi yaba Van Jones ndetse na Chef Jose Andres batangaje ko bashimishijwe cyane nibyo umuherwe Jeff Bezos yabakoreye ndetse bavuga batari biyumvisha neza ko ibyo bakorewe ari ibya nyabo koko cyangwa se niba barimo kurota kuko batari biteze ko bakorerwa ibintu nka biriya.
Ntabwo ari ubwa mbere Jeff Bezos akora ibikorwa nka biriya kuko ubusanzwe buri mwaka akunze kujya akora ibikorwa nk’ibi bijyanye no gufasha abandi ndetse we n’umugore we batandukanye bajyaga basohora amafaranga menshi bayashyira mu bikorwa by’ubugiraneza.
Yanditswe na Hirwa Junior