Umuhanzikazi uzwiho kubyina atambaye akenda k’imbere yateye ivi yambika impeta umukunzi we(Amafoto)
Umuhanzikazi akaba n’umubyinnyi witwa Zodwa Wabantu, umenyereweho kubyina mu birori bitandukanye atikojeje akenda k’imbere(ikariso) yatunguranye atera ivi yambika umukunzi we impeta amusaba kuzamubera umugabo.
Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2019, ahitwa Eyadini Lounge muri Afurika y’Epfo, aho uyu mukobwa yatunguye umukunzi we akamusaba kumubera umugabo undi na we ntiyazuyaza kubimwemerera.
Nyuma yo gutungura abantu Zodwa yahwituye abakobwa baterwa ipfunwe no kugaragaza ko aribo bagize uruhare mu rushako rwabo ndetse bikagera naho kwitangira inkwano.
Ati “Twe nk’abakobwa duha abasore bacu amafaranga ngo baturongore. Abakobwa b’abakozi ba cyane ntabwo bahisha ko aribo bahaye amafaranga abakunzi babo ngo bajye gutanga inkwano mu miryango yabo”.
Akomeza agira ati “Bamwe baba bumva nta cyizere cyo kwambara impeta ku ntoki zabo ariko njye nta pfunwe ntewe no kwerekana ukuri kubera ko buri kintu cya Zodwa Wabantu kiba ari ukuri. Uwanjye ni uw’ukuri, kandi nzashyingiranwa na we.”
Benshi mu bari basanzwe bazi uyu mukobwa banamubona mu bitaramo, batangajwe cyane n’igikorwa kidasanzwe yakoze ndetse akagikurikiza n’amagambo ashimangira ko ibyo akoze byamuvuye ku mutima.
Amafoto ya Zodwa w’imyaka 33 yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga benshi batangariye amagambo ye ndetse n’igikorwa yakoze cyo kwambika impeta y’urukundo Ntobeko Linda w’imyaka 24 basanzwe bakundana, kitamenyerewe ku bakobwa.
Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Zodwa Rebecca Libram azwi cyane muri Afurika y’Epfo kubera imyitwarire ye idasanzwe no kubyina yambaye mu buryo bugaragaza imyanya ye y’ibanga.
Yakunze kumvikana mu majwi cyane yamaganirwa kure n’abakunzi b’ibitaramo, bavuga ko agaragaza imyitwarire idahwitse ariko we yakomeje kugenda ashimangira ko ibyo akora abizi neza kandi azi inyungu abikuramo.