Umuhanzikazi Tonzi yikomye urubyiruko na Rocky Kirabiranya biharaje imvugo ya “Nta Gikwe”
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tonzi yagiriye inama urubyiruko ndetse n’abasobanuzi ba filime mu Rwanda basigaye baharaye imvugo ya nta gikwe bateganya baba bashaka kuvuga ko nta bukwe bazakora.
Uyu muhanzikazi Tonzi uherutse gushyira ahagaragara indirimbo yitwa ‘Ubukwe’ mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwo kuri Youtube Isimbi Tv muri byinshi baganiriye yakomoje ku bantu bavuga ko nta bukwe bazakora aho yavuze ko bashobora kuba barabihiwe n’aho baturutse.
Biciye muri iyi ndirimbo nshya afite Tonzi yavuze ko aje nk’umukangurambaga ku gukora ubukwe naho abo bandi barangajwe imbere na Rocky bo bakaba bari mu bukangurambaga bwo kudakora ubukwe ‘igikwe’ nk’uko Tonzi abivuga.
Tonzi yifashishije Bibiliya yavuze ko mu Itangiriro harimo aho Imana yamaraga kurema Adamu ikabona ko adakwiriye kubaho wenyine ikamuremera umufasha.
Mu magambo ye agira ati “…..mu ijambo ry’Imana iyo uri kure y’Imana, iyo utazi inkomoko yawe bikugora no kumenya ahazaza hawe rero kugira ngo ikiremwamuntu kibeho kisobanukiwe ni uko umenya Imana ukamenya umuremyi wawe, uzarebe abantu bafite ibikomere byo kuba batazi ababyeyi babo, niyo wakira gute uhora uvuga uti uwazanyereka inkomoko yanjye”.
“Rero kuba abantu tuzi ko tubeshejweho natwe n’ibintu bifatika ariko twibuke ko umuremyi wacu ari Imana iyo uri kure y’Imana utakaza orginalite yawe ariko iyo uri mu Mana ukurikiza umugambi w’Imana ugakurikiza amategeko yayo ibyo byose bikakuryohera niyo mpamvu ngo hahirwa abasogongeye”.
Tonzi yitanzeho urugero ku byamubayeho mu bwana bwe ndetse n’uko yabonaga umuryango n’ukuntu yasengaga Imana ikamwereka umugabo aje kumutereta ariko bikamusaba gushishoza.
Yagize ati’’Njyewe kuva ndi muto nari nzi ko umuryango ari ikintu kiva ku Mana nkiri n’umukobwa narabyifuzaga, ni nayo mpamvu umuntu wazaga kuntereta nabanzaga kureba niba ujyanye na wa mugabo Imana imbwira”
“Iby’ubukwe ntabwo ari njye wabizanye biri no mu itangiriro Imana irema umuntu ku munsi wa mbere yaremye umucyo, isanzure igeze ku muntu iritonda. imaze kurema Adam ibona ko adakwiye kuba wenyine, rero byahereye ku Mana”.
Uyu muririmbyikazi akomeza ko kuba uriho wishimye ubona ugendera mu modoka ni uko wabyawe n’umugore wahuye n’umugabo, rero wowe niba utishimiye kuzagira umuryango ushobora kuba warabihiwe n’aho waturutse, nanjye ndi mu bukangurambaga bw’ubukwe nabo bari mu bukangurambaga bwabo ngo bwo kudakora igikwe.
Imvugo ya ‘Nta gikwe’ yafashe indi ntera mu rubyiruko rutandukanye kugeza n’aho abenshi basigaye bayifashisha mu buzima bwa buri munsi babona uwakoze ubukwe ngo yabavuyemo bagakomeza gushishikariza abandi kutadohoka bagira bati “Ntabuzakorwa erega mvugira ngo sindohoka’’
Iyi mvugo yadutse mu mwaka wa 2021 ndetse n’indi ya “Nta myaka ijana” ziri muzikomje kuvugwa na benshi mu rubyiruko aho bamwe bakora n’ibyo baba bishakiye barangiza ngo n’ubundi ntamyaka ijana bateze kuzabaho.
Kumenyesha
Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.