AmakuruImyidagaduro

Umuhanzikazi Rihanna atwite inda ye ya mbere

Umuririmbyikazi Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna ukomoka mu birwa bya Barbados  birakekwa ko yaba atwite imfura ye ndetse abantu be bahafi batangaz ko yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’umugore utwite.

Aya makuru yazamuwe  na The Academy  banditse bwa mbere bagira bati: ”Rihanna atwite imfura ye na A$AP Rocky.” Benshi bahise batangira guhererekanya amafoto ya Rihanna mu irahira rya Perezida w’igihugu cya Barbados yitabiriye akanagirirwa intwari nk’umwe mu batumye iki gihugu kimenyekana ku ruhando mpuzamahanga.

Abashyira hanze aya mafoto batangiye kwemeza ko rwose bigaragarira amaso ko uyu muhanzikazi atwite. Rihanna ni izina rikomeye mu muziki w’Isi, akaba yarahiriwe n’umuziki dore ko ubu ari ku mwanya wa kabiri mu batunze akayabo bakora umuziki aho afite asaga miliyari 1.7 z’amadorali.

Ubutumwa bwa mbere bwagaragaye bwemeza ko A$AP na Rihanna baba bitegura imfura nk’uko kandi na none ikinyamakuru cya Mto news  dukesha iyi nkuru kibivuga, ni uko umwe mu babonye Rihanna yururuka indege yagihamirije ko yamwiboneye neza atwite.

Nk’uko bamwe mu bagenda mu rugo rw’uyu muherwekazi babibwiye itangazamakuru ni uko uyu muhanzikazi yifuza kubyara umwana umeze neza kandi ufite ubuzima bwiza. 

Inkuru yo gutwita k’umuherwekazi n’intwari ya Barabados ikomeje gufata indi ntera kuva yakwitabira ibirori yimikiwemo  nk’intwari na Perezida Dema

Barbados yari isanzwe ifite izindi ntwari 10 guhera mu 1998 ubwo umunsi wazo watangiraga kwizihizwa muri iki gihugu. Akenshi umuntu agirwa intwari muri iki gihugu nyuma yo kuba indashyikirwa mu bikorwa bitandukanye akora.

Barbados iri mu bihe byo kwizihiza imyaka 55 ishize ibonye ubwigenge ubwo yigobotoraga ubukoloni bw’Abongereza. Guhera ku wa 30 Ugushyingo iki gihugu cyatangiye icyerekezo gishya cyo kwigenga burundu, kireka kugengwa n’ubwami bw’u Bwongereza, kiba Repubulika.

Mu kwezi gushize ni bwo Ikirwa cya Barbados cyatoye Dame Sandra Mason w’imyaka 72 nka Perezida wa mbere usimbura Umwamikazi Elisabeth II w’u Bwongereza.

Ibijyanye n’umubano wihariye wa Rihanna na A$AP Rocky byatangiye gukwirakwira ahagana mu mwaka wa 2018 ubwo bajyanaga mu cyumweru cy’imideli cya kompanyi ya ‘Louis Vuitton’ mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris.

Umwaka wakurikiyeho [2018] Rihanna yasangije abamukurikira amafoto na none ari kumwe na Rocky mu bihembo bya ‘British Fashion’ yongeraho ati:”Wakoze A$AP Rocky kuduhagararira ku itapi itukura kandi no kuba iteka ufasha ‘Fenty’.”

Mu mpera z’umwaka wa 2019, Rihanna yagaragaye mu bitabiriye igitaramo cya Rocky mu gihugu cya Sweden, bongeye kandi kujyana mu gitaramo muri New York mu mwaka wa 2020.

Muri Gashyantare 2020 ni bwo haje amakuru avuga ko rwose atari ubucuti busanzwe kuko uretse gusohokana bajya banararana. Rocky aganira na Rihanna binyuze mu kinyamakuru cya VOGUE, yabwiye Rihanna ati:”Ndagushima ariko ubyumve bya nyabyo.”

Mu mpera za 2020, Rihanna na Rocky bagiranye ibihe by’agatangaza mu gihugu cya Barbados igihugu cy’ibisekuru n’amavuko cya Rihanna.

Ubwo bariyo bagiye bafotorwa baryohewe n’ubuzima basomana mu bwato, ibyashyize ku ndunduro amakuru yo kuba baba ari inshuti ahubwo bakaba ari abakunzi.

Mu mwaka wa 2021, Rocky mu kiganiro n’ikinyamakuru cya GQ, yise Rihanna ‘umufasha we n’urukundo rw’ubuzima bwe’.

Akomeza agira ati:”Biba ari umunyenga iyo ubashije kubona uwa nyawe muri miliyoni z’abandi ndumva ubundi iyo ubizi uba ubizi niwe wanjye.”

Uyu muhanzikazi amateka y’urukundo rwe na Chris Brown n’ubu iyo avugwa uba wagira ngo byabaye ejo kandi haciyeho imyaka 12 batandukanye.

Nyuma yaho Rihanna yakundanye n’abasore batandukanye barimo  Travis ibintu bitamaze igihe,  nyuma yazamo umuraperi Drake , Imyaka itatu Rihanna yayimaze mu rukundo n’umucuruzi w’umwarabu Hassan Jameel baza gutandukana mu ntangiriro za 2020.

Rihanna yaba atwite inda ya ASAp Rocky
Abaheruka kubona Rihanna bavuga ko agaragaza ibimenyetso by’umugore utwite
Inkuru yo gutwita k’umuherwekazi n’intwari ya Barabados ikomeje gufata indi ntera kuva yakwitabira ibirori yimikiwemo  nk’intwari ya Barbdos


 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger