Amakuru ashushyeIyobokamana

Umuhanzikazi Katy Perry bivugwa ko akorana na Iliminati yahuye na Papa Francis

Katheryn Elizabeth Hudson wamenyekanye cyane ku izina rya Katy Perry ndetse akanashyirwa mu majwi n’abantu bamushinja gukorana na Iliminati bavuga ko ikoresha imbaraga za satani yahuriye I Vatican n’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis.

Taliki ya 28 Mata 2018 ni bwo uyu muhanzikazi wo muri leta Zunze ubumwe za Amerika yahuye n’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi , Nyirubutungane Francis, bahuriye I Vatican ubwo Katy Perry yari yagiyeyo yitabiriye inama mpuzamahanga yo ku rwanya kanseri.

Mu ruzinduko rwe, Katty Perry aherekejwe na nyina ndetse na Orlando Bloom bahoze bakundana ariko nyuma bakaza gutandukana nubwo nyuma hari amakuru yavugaga ko aba bombi baba barasubiranye, gusa ariko ubwo yari agiye guhaguruka ngo yerekeze I Vatican yanditse ku rubuga rwa Instagram ko arajyana n’umukunzi we Orlando Bloom.

Muri iyi nama Katy Perry yatanze ikiganiro ku birebana no kwitekerezaho (meditation). Uretse papa Francis ariko , Katy Perry yanahuye n’umuvugizi w’umuco I Vatican bishop Paul Tighe nkuko US To Day dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Muri iyi nama Katy Perry w’imyaka 33 y’amavuko yavuze kwitekerezaho mu bihagije byamugiriye akamaro yaba ku buzima bwe bwite ndetse no mu kazi agashishikariza abatuye Isi kujya bitekerezaho bihagije kugirango bibafashe gufata imyanzuro ikwiye.

US To day ikomeza ivuga ko ubwo yari agiye kubonana na Papa Francis, Katy Perry yari yambaye ikanzu ndende y’umukara n’ivara mu mutwe nkuko amategeko yo kwa Papa abiteganya.

Katy Perry yakuriye mu muryango w’abakilisitu Gatolika ,Katy Perry na Orlando Bloom muri uru ruzinduko baboneyeho no gutembera mu mujyi wa Roma, bakaba bongeye kugaragaza ko bashobora kuba barasubiranye nyuma yaho mu 2017 bari bavuze basubitse iby’urukundo rwabo.

Katy Perry yari yishimye
Ni uku yari yambaye kandi nyamara azwiho kwambara utwenda tugufi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger