Umuhanzikazi Britney Spears agiye gushaka umugabo wa gatatu nyuma yo kwibohora ingoyi ya Se umubyara(Amafoto)
Umuhanzikazi Britney Spears ukunzwe na benshi mu muziki we, yerekanye kumugaragaro umusore bamaze igihe bakundana, Sam Asghari, ko ubu ari fiancé we bateganya kuzarushingana mu gihe cya vuba..
Uyu muhanzi aracyari mu manza zo kurangiza imyaka 13 ishize atigenga ubwe cyangwa ngo yisanzure ku mutungo we.
Yari yaravuze ko ibiri muri ayo masezerano bituma atabasha gushakana n’umukunzi we Asghari cyangwa ngo yongere kubyara.
Buriya buryo bwo kumugenga bwashyizweho mu 2008 ubwo hari impungenge ku buzima bwe bwo mu mutwe.
Asghari yatangaje ifoto iriho impeta kandi bombi bari gusomana.
Uhagarariye Asghari, Brandon Cohen, yameje aya makuru ku kinyamakuru People Magazine.
Yagize ati: “Uyu munsi umubano wabo umaze igihe kinini bawushyize kumugaragaro kandi bishimiye urukundo no gushyigikirwa beretswe.”
Aba bombi bahuriye mu gutunganya amashusho y’indirimbo mu 2016.
Sam Asghari w’imyaka 27, ni umutoza bwite wa siporo akaba n’umukinnyi wa cinema, yavukiye i Tehran muri Iran ariko ajya kuba i Los Angeles afite imyaka 12.
Mu kiganiro yahaye Forbes Magazine umwaka ushize, yavuze ko yageze muri Amerika ataravuga icyongereza na rimwe, ko “byari ingorane gutangira kuvuga ururimi rushya”.
Britney w’imyaka 39, yashyingiweho kabiri mbere. Mu 2004, yashakanye n’inshuti yo mu bwana Jason Alexander i Las Vegas ariko uko gushyingiranwa kwahise guhagarikwa nyuma gato.
Nyuma muri uwo mwaka, yashakanye n’umubyinnyi Kevin Federline, bafitanye abana babiri. Batandukanye mu 2007.
Mu cyumweru gishize, se w’uyu muhanzi Jamie Spears, yandikiye urukiko rw’i Los Angeles ko ashaka kurangiza ibyo kugenga umukobwa we. Britney akaba yari yarabisabye mu nkiko inshuro ebyiri mu myaka ibiri ishize.
Britney Spears yagiye avuga ko kugengwa na se byaranzwe “n’ubugome”.
Urukiko rwari rwarahaye se uburenganzira ku buzima n’umutungo by’umukobwa we.
Ariko kubera uburwayi, mu 2019 se yahagaritse kugenzura ubuzima bwa Britney ariko agumana ubwo kugenga umutungo we.