Umuhanzikazi Ariana Grande yakoze ubukwe bwitabiriwe n’abantu mbarwa
Umuhanzikazi uri mu bakunzwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika wamamaye mu njyana ya Pop, Ariana Grande w’imyaka 27, yakoze ubukwe mu buryo bw’ibanga rikomeye n’umukunzi we Gomeza Dalton w’imyaka 25 mu mujyi wa Los Angeles.
Nk’uko PA news agency ibitangaza,uyu mugore wakoze indirimbo Side to side na stuck with U yavuze ngo “yego” imbere y’abantu bari munsi ya 20.
Amakuru avuga ko ubukwe bw’aba bombi bwabereye mu nyubako ya Grande iherereye ahitwa Montecito, California, ahasanzwe hanatuye Prince Harry na Meghan Markle.
Uhagarariye Ariana Grande yemeje aya makuru ati “Nibyo bashyingiranwe.Byari byiza byuzuyemo urukundo.abantu bari munsi ya 20 nibo bari bahari.
Icyumba cyari cyuzuyemo ibyishimo n’urukundo.Bombi n’imiryango yabo bari bishimye cyane.”
Grande yari amaze amezi 18 akundana n’uyu muhanga mu by’inyubako nziza ndetse amakuru avuga ko mu Ukuboza umwaka ushize aribwo uyu musore yamwambitse impeta.
Icyo gihe uyu Grande yashyize kuri Instagram amafoto yatoranyije agaragaza ko yambitswe impeta arimo n’igaragaza impeta yambitswe.
Mbere y’aho,Grande yari yarambitswe impeta mu myaka itatu ishize n’umunyarwenya Pete Davidson baza gutandukana nyuma.