AmakuruImyidagaduro

Umuhanzikazi Ariana Grande Butera yibasiwe n’abagizi ba nabi

Ariana Grande w’imyaka 28 umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi mu rugo we yatewe n’umusore w’imyaka 23 wari witwaje icyuma gityaye washakaga kukimutera.

Uyu musore wafatiwe murugo rwa Ariana Grande yitwa Aaron Brown akaba yari yagiye mu rugo rwa Grande abwira abakozi be ko ashaka kubonana na Ariana Grande.

Abatangaje aya makuru bavuga ko bamwe mu bashinzwe kurinda kiriya cyamamare babajije uwo musore niba hari gahunda afitanye na Ariana Grande, undi arajijijanganya batangiye kumwegera ngo bamusohore akuramo icyuma nabo bahamagara Polisi iramufata.

Ariana akomeje kwibasirwa n’abagizi ba nabi dore ko mu gihe cy’amezi atageze kuri ane, abantu babiri bamaze gufatwa bashaka ku mwica.

Muri Gicurasi, 2021 nabwo hari undi mugabo wafashwe afite uriya mugambi, ubu yarakatiwe.

Kubera ibikorwa byo gushaka kumwica, Ariana Grande yakutse umutima k’uburyo atagikunda kugaragara mu ruhame cyangwa ahandi hantu hose yagira aho ahurira n’abantu benshi.

Ibi byatumye atitabira Ibirori byo guhemba abanyamuziki bitwaye neza mu b’ihembo bya MTV VMA wabaye ku wa mbere w’iki Cyumweru.

Ku rundi ruhande ariko, uyu muhanzikazi ari hafi gutangira kugaragara mu ruhame ari umukemurampaka mu irushanwa ry’abantu bashaka kuzamura impano yabo ryitwa The Voice aho aza asimbuye Nick Jonas.

Twabibutsa ko tariki 22, Gicurasi, 2017 umugabo wari ufite amahame agenderaho akaze yitirirwa idini ya kisilamu witwa Salman Abedi Ramadan yacengeye mu bafana ba Grande bari baje muri konseri ye maze yiturikirizaho igisasu.

Iki gitero cyahitanye abantu 23, abandi 1,017 barakomereka.

Iriya konseri yari yabereye mu nzu mberabyombi yitwa Manchester Arena.

Ariana Grande ahangayikishijwe n’ubuzima bwe guhera mu 2017 ubwo umwiyahuzi yiturikirizagaho igisasu mu gitaramo cye I Manchester
Twitter
WhatsApp
FbMessenger