Umuhanzi Yverry arashinja Alyn SANO kumwiba indirimbo
Umuhanzi Rugamba Yverry uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Yverry arashinja umuhanzikazi Alyn Sano na musaza we w’umu producer kuba baramwibye indirimbo “Naremewe wowe.”
Ni nyuma y’aho muri Mutarama 2018 umuhanzikazi Alyn Sano asohoreye indirimbo “Naremewe wowe” na Yverry yashyize kuri shene ye ya Youtube ‘Video lyrics’ yayo bisa neza ikibitandukanyije n’uko iya Yvery ari video lyrics (amagambo agaragaza ibyo aririmba) naho iya Alyn Sano ikaba ari amajwi n’amashusho ndetse n’uburyo zicuranze gusa amagambo yose ni amwe.
Yverry yatangaje ko guhera muri Werurwe 2017 yari afite indirimbo yitwa ‘Naremewe wowe yari yarakoreye kwa musazawa Alyn Sano atibuka neza amazina ye ariko ngo ntiyahise ayishyira hanze kuberako atari yarishimiye uburyo ikozwemo ahitamo gutekereza ku bandi ba producer bakorana kugirango ayibahe bayongerere ireme.
Yverry yabwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko yatekereje gukorana n’aba-producer nka Producer Bob na Pastor P aho avuga ko yabahaye amafaranga agera kuri 500,000 Frw. Uyu mushinga w’indirimbo ariko wari ugifitwe mu mashini na Musaza wa Alyn Sano icyo gihe waje guhita yimukira I Nyamata mu Bugesera akajya asaba Yverry kuzamusangayo kugira ngo bawunoze neza.
Mu gihe uyu musaza wa Alyn Sano yasabaga Yverry kumusanga I Nyamata Yverry we yari yatangiye gushaka uko yafatira amashusho iyi ndirimbo kuko yari yamaze gukorwa neza nk’uko yabyifuzaga.
Muri Mutarama 2018, Alyn Sano yasohoye indirimbo “Naremewe wowe”, Yverry avuga ko amagambo ayigize ari aye ndetse ko n’ibicurangisho biyigize ari we wari wabitanzemo igitekerezo cy’uko yazacurangwa.
Yverry ngo yaje kuvugana na Alyn Sano kuri telefoni amubwira ko indirimbo yasohoye ari iye. Alyn Sano we yatangiye gushaka ibyangombwa byayo mu gihe Yverry yabigenzemo gacye kuko ngo yabonaga byajya mu itangazamakuru kandi akabona hari byinshi byakwangiza.
Alyn Sano ngo yabanje kubwira Yverry ko indirimbo ari iye akandi kanya amubwira ko yayiguze atari azi neza ko ari iye (iya Yverry).
Yverry avuze ko iki kibazo banakigejeje mu bashinzwe uburenganzira bw’abahanzi n’aba-Producer banzura ko buri wese agira uruhare kuri iyi ndirimbo “Naremewe wowe” ari nayo mpamvu yahisemo kuyisohora ubu
Avuga ko nawe yatekereje gushyira hanze iyi ndirimbo ariko kandi abona ntacyo we na Alyn Sano yabamarira.
Ati “Hajemo n’iriya yindi imaze umwaka mpita mbona kubishyirira ku isoko icyarimwe naba ngiye kujya mu ntambara zitari bugire icyo zimarira. N’iyo ndirimbo ntigire icyo imarira n’uwo wundi wayifashe ntigire icyo imumarira.”
Uyu muhanzi avuga ko kuba indirimbo “Naremewe wowe” yaratwawe na Alyn Sano byanatumye akora huti huti indirimbo ‘Umutima’ kugira ngo aticisha irungu abafana be. Umutima ikaba ari Indirimbo “Umutima” yasohoye, kuwa 14 Nyakanga 2019.
Alyn Sano yasubije Yverry avuga ko indirimbo “Naremewe wowe” ari iye kandi ko anayifiteho uburenganzira. Busesuye ndetse anagaragaza akababaro k’uburyo Yverry yasohoye indirimbo ye ndetse ko bishobora kumugwa nabi ndetse ko nta byinshi yifuza gusubiramo.
Yagize ati “Igituma ntashaka kubivuga ni uko izo ‘process’ zose ntazitayeho ahubwo icyo nitayeho ari indirimbo yanjye. Ikindi kandi nta muntu n’umwe utazi ko iyi ndirimbo ari iyanjye [Akubita agatwenge]. Igisubizo nguhaye ni uko indirimbo ari iyanjye. Ibyo bizamugaruka nabi cyane kuko na Leta irabizi ko indirimbo ari iyanjye.”
Alyn Sano yavuze ko adashaka guterana amagambo na Yverry cyane ko indirimbo ze zose yasohoye harimo n’iyi (Naremewe wowe) zimwanditseho mu Ikigo cy’Igihugu cy’ Iterambere (RDB) kandi ko afite n’inyandiko igaragaza ko ari iye bwite.
Yavuze ko nta kibazo bimuteye kuba Yverry yasohoye indirimbo “Naremewe wowe” ihuje buri kimwe cyose n’ibyo yaririmbye, ahubwo ngo yishimiye kuba afite musaza we ushobora gukora ‘cover’ y’indirimbo ye.
Ati “Ntacyo navugana nawe ahubwo yakoze kunkorera ‘cover’ binyeretse ko mfite musaza wanjye mukuru umfana.”