AmakuruPolitiki

Umuhanzi wo muri Sudani yafatanwe imbunda muri Uganda

Umuhanzi wo muri Sudani y’Epfo witwa Okeny Rom Grace alias Wangaras Suspect afungiye muri Uganda, nyuma yo gufatwa yinjiye muri iki gihugu nta ruhusa rubimwererera afite hiyongeyeho ko bamufatanye imbunda irimo amasasu ya nyayo.

Amakuru yemeza ko uyu muhanzi yafatiwe muri Uganda afite imbunda, avuga ko yafashwe akavuga ko yarari mu gikorwa cyo guhiga akisanga yageze muri Uganda atabigambiriye.

Abashinjwe umutekano muri Uganda bahise bamuta muri yombi.

Abayobozi bo muri Sudani y’Epfo bari mu mishyikirano na bagenzi babo bo muri Uganda bareba uko umuhanzi wo muri Sudani y’Epfo wafatiwe muri Uganda mu cyumweru gishize afite imbunda yarekurwa. Uyu wari ufite imbunda ya SMG ngo akaba yarisanze muri Uganda arimo guhiga.

Ubwo yari ayoboye kuri uyu wa Kabiri inama hagati y’itsinda ry’Abagande n’iry’Abanya-Sudani y’Epfo kuri Kitgum Boomah Hotel, umuyobozi w’akarere ka Lamwo, James Kidega Nock, yashimye bagenzi be kuba bakurikiranye umuturage wabo.

James Kidega akaba yavuze ko uyu muhanzi yasanganywe imbunda irimo amasasu ya nyayo, kuri ubu akaba afungiye ku cyicaro cya division ya 4 y’igisirikare cya Uganda (UPDF) muri Gulu.

Yasanzwe arimo guhigira ahantu hadatuwe mu giturage cya Lagaya, mu Karere ka Lamwo nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.

Amakuru y’ubutasi akaba avuga ko uyu muhanzi yasanganwe imbunda yo mu bwoko bwa SMG ifite imibare (serial number)  14067671 irimo amasasu 16 ya nyayo n’impongo 2.

Umuyobozi w’akarere ka Magwi muri Sudani y’Epfo, Bosco Ochola Oringa, yavuze ko bahagurutse nyuma y’aho abo mu muryango w’uyu muhanzi babamenyeshereje ko yabuze yagiye guhiga.

Uyu muyobozi yashimangiye ko mu itegeko nshinga rya Sudani y’Epfo abasivili batemerewe gutunga imbunda, ariko yemera ko hari abaturage babo batunze imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger