Umuhanzi w’icyamamare ku Isi Justin Bieber agiye gucuruza urumogi
Justin Drew Bieber umuhanzi w’umunya-canada umaze kuba icyamamare mu muziki kuri ubu yiyeguriye ubucuruzi bw’urumogi nyuma yo gusinya amasezerano na sosiyete yitwa Palms ikorera mu mujyi wa California izwi mu gutotora no kuzinga urumogi (rolling).
Justin Bieber w’imyaka 27 yatangaje ko hari amasezerano hagati ye na sosiyete yitwa Palms ikorera mu mujyi wa California izwi mu gutotora no kuzinga urumogi (rolling) mu dupapuro twabugenewe ku buryo umuntu arinywa nk’itabi bakunda kutwita peaches
Ubu bufatanye hagati ya Justin Bieber n’iyi sosiyete icuruza urumogi Palms izafasha cyane cyane umuryango udaharanira inyungu witwa Veterans walk and talk.
Uyu muryango udaharanira inyungu uharanira ko urumogi rwemerwa mu gukoresha nk’umuti no mu buryo bwo gutekereza neza, uyu muryango kandi uharanira ko hafungurwa abafungiwe gutunga no gukoresha urumogi.
Udupaki tuzakorwa nyuma yo kugirana amasezerano ibicuruzwa bishya bizasohoka bizaza birimo udupapuro turimo urumogi turindwi duherekejwe n’ikibiliti, ni mu kirori cyo kwishimira indirimbo “peaches “ ya Justin Bieber iri guca ibintu kuva yasohoka.