Amakuru ashushyeImyidagaduro

Umuhanzi Weasel yahaye Umugore we Sandra Teta inshingano zikomeye mu muziki we

Umuhanzi Douglas Mayanja wamamaye nka Weasel, uheruka kugirwa Umuyobozi Mukuru w’ibikorwa bya Goodlyfe Music, yahaye umugore we Sandra Teta inshingano zo kumubera Umujyanama mu muziki akajya ategura ibitaramo, kumenyekanisha ibikorwa no gushakisha ibiraka yaba ibyo kwamamaza n’umuziki.

Mu minsi micye ishize ni bwo Weasel yagize Sandra Teta ushinzwe ibikorwa bye mu buryo bwihariye. Bimenyekanye vuba, ariko amakuru avuga ko bimaze igihe ari ko bakorana.

Weasel yatangaje ko umugore we akomeje gutuma aba umuhanzi ufite icyerekezo. Ati: ”Byose umuziki n’urugo rwacu ni we ubiyoboye, mufitiye ishimwe, yatumye nongera kuba umuntu ufite icyerekezo.”

Teta na we yemeje aya makuru avuga ko ari umujyanama w’uyu muhanzi ati: ”Ndi umubyeyi wubatse mfite inshingano nyinshi ariko muri aka kazi mfite n’abandi tuzajya dufatanya kuko umuziki usaba imbaraga nyinshi.”

Uyu mugore yagaragaje ko yiteguye gukora iyo bwabaga akazatuma izina rya Goodlyfe rikomeza kugira ubuzima kandi akabasha kugeza umugabo we kure hashoboka.

Goodlyfe ryabaye itsinda rikomeye mu mateka y’umuziki w’Akarere ndetse Weasel na Mowzey Radio witabye Imana bakoze ibikomeye hagati ya 2004 na 2018.

Ubu Sandra Teta ni we uyoboye ibikorwa byo gutegura igitaramo cy’amateka cyiswe Memories of Goodlyfe kizabera kuwa 02 Kanama 2024 muri Hotel ya Africana.

Amatike yatangiye gucuruzwa guhera muri Kamena 2024 kandi ari kugurwa cyane, abifuza kuzaba bari kumwe bakaba barateguriye ibyicaro bya Miliyoni 3 na Miliyoni 5 by’amashilingi ya Uganda.Weasel n’itsinda rigari riyobowe n’umugore we bageze kure bategura igitaramo kizibutsa abantu bya bihe bya Goodlyfe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger