AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi wariwarokotse impanuka yahitanye Pasiteri Theogene nawe yitabye Imana

Mu gitondo cyo ku wagatanu tariki 23/06/2023 nibwo mu Rwanda hose habyutse hakwirakwira inkuru y’inshamugongo ko Pasiteri Theogene wamenyekanye mu kubwiriza bidasanzwe yitabye Imana ubwo yari ari kuva mu gihugu cya Uganda avuye gufata abantu ku kibuga cy’indege.

Pasiteri Niyonshuti Theogene ‘Inzahuke’ ubwo yakoraga impanuka mubo bari kumwe harimo umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Ntezimana Donath. Icyo gihe yahise ajya muri koma abaganga banavuga ko yaviriye mu bwonko, gusa kuri ubu na we yamaze kwitaba Imana.

Ntezimana yatabarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Kamena 2023. Yari inshuti magara cyane na nyakwigendera Theogene.

Pasiteri Theogene yari umushumba wa Paroisse ADEPR Kamuhoza riherereye mu mujyi wa Kigali ku Muhima akaba yari azwiho cyane kubwiriza biryoheye amatwi ari nako anyuzamo agatanga ingero z’ubuzima bwe yabayemo ubwo yari mayibobo yo ku muhanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger