Umuhanzi waririmbye ‘Nda ndambara yandera ubwoba’ yikomye bikomeye Uncle Austin
Umuhanzi waririmbye indirimbo ‘Nda ndambara yandera ubwoba’ ikamamara cyane mu gihe cyo kwamamaza Perezida Paul Kagame , yikomye bikomeye umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin amushinga kwigamba ko afasha abahanzi nyarwanda kandi nta cyo abamarira.
Ni umuhanzi witwa Nsabimana Leonard ukoresha izina rya Ndandambara Ikospeed nk’umuhanzi ukorera umuziki mu karere ka Rubavu.
Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Teradignews.rw , yagarutse ku buryo yageze kuri Radio Uncle Austin akoraho ajyanye indirimbo ye ariko yahagera ngo Uncle Austin akamureba nk’icyo imbwa yanze kandi ari umuntu yumvaga bashima ko akora uko ashoboye ngo ateze imbere umuziki nyarwanda.
Yagize ati:” Najyanye ibihangano byanjye kuri Kiss FM (Radio Uncle Austin akoraho) na Nda ndambara irimo mvuye i Gisenyi (i Rubavu), Uncle Austin antambukaho ndi kuri Reception , mbwira umu- receptionist nti ko mbonye Uncle Austin aciye hano kandi ko yambonye wamumbwirira agafata ibihangano byanjye, arambwira ngo reka ndebe, sinzi ibyo baganiriye araza arambwira ngo Uncle Austin yasohotse yaciye mu muryango w’inyuma, sinavuye ku izima njya kureba aho yinjiye nsanga yicaye ku ntebe arambwira ngo funga uwo muryango usohoke.”
Ndandambara yakomeje avuga ko mu ruganda rwa muzika hano mu Rwanda harimo ibyo yagereranyije n’akazu hagati y’abahanzi n’itangazamakuru, kuri we asanga abahanzi bakorera umuziki mu ntara badahabwa amahirwe cyangwa agaciro nk’abawukorera mu mujyi wa Kigali bigatuma impano ziri mu ntara zipfukiranwa ntizigaragare .
Ibi nibyo yahereyeho asaba ko bahanzi bose bahabwa amahirwe angana mu itangazamakuru ibihangano byabo bikajya byakirwa kimwe.
Ndandambara yanashimiye Perezida Paul Kagame ku rwego amaze kugezaho u Rwanda .
Icyakora arifuza ko indirimbo ‘Ndandambara yandera ubwoba’ yakoresha amashusho ariko agasanga hari ibikoresho bitamworohera kubona mu gufata amashusho yayo bityo akaba asaba Perezida Kagame kugira uburyo yamufashamo.
Uyu muhanzi afite indirimbo zitandukanye ziganjemo imvugo yo bice by’iburengerazuba nk’iyitwa ‘Gurimugwe’, ‘yaravuze’ na ‘Mola’.
Uko iyi ndirimbo “Nda ndambara yandera ubwoba” yamamaye.
Iyi ndirimbo yamenyekanye cyane cyane ubwo Perezida Kagame yamaraga iminsi igera kuri 20 azenguruka igihugu mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Muri iyo minsi yose abaturage bamwerekaga ko bamushyigikiye haba mu ndirimbo, mu mbyino, mu mivugo no mu bindi bikorwa bakoraga bijyanye no kwiyamamaza.
Muri izo ndirimbo iyamamaye yitwa “Nda ndambara nyandera ubwoba”, yaririmbiwe bwa mbere mu Karere ka Rubavu, iririmbwe biturutse kuri imwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.
Muri iyo ndirimbo hari aho baririmba ngo “Nda Ndambara yantera ubwoba, iyarinze Kagame nanjye izandinda! Nta ndambara yandera ubwoba!” iyo ndirimbo yakunzwe kuko iririmbwe mu Kigoyi, ururimi ruvugwa mu duce tw’Uburengerazuba.
Nyuma y’iminsi mike indirimbo yaje kuba imwe mu ndirimbo zari zikunzwe ku buryo Nsabimana Leonard ukoresha izina rya Ndandambara Ikospeed nk’umuhanzi wayiririmbye yatangiye gutumirwa aho Perezida Kagame yabaga yagiye hose.
Nyuma y’uko ibikorwa byo kwiyamamaza birangiye, Kagame akegukana intsinzi, yatunguranye ubwo yemezaga ko iyo ndirimbo ari yo yamuteye amarangamutima ariko ikanamuha ingufu zo kumva ko ashyigikiwe kandi atewe ishema no kuyobora Abanyarwanda.
Yabitangaje ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda mu yindi myaka irindwi, tariki 18 Kanama 2017.