AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umuhanzi w’ icyamamare yagizwe umujyanama ukomeye wa Perezida

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yahaye imirimo mishya umuhanzi Eddy Kenzo nawe wo muri Uganda, amugira Umujyanama we Mukuru mu bijyanye n’ubuhanzi.

Eddy Kenzo yari asanzwe ari umuyobozi w’Ihuriro ry’abahanzi bo muri Uganda. Eddy Kenzo usanzwe uzwi ku mazina ye Nyakuri nka Edirisa Musuuza yiyongereye mu bajyanama babarirwa mu 160 Perezida Museveni asanganywe.

Perezida wa Uganda yamuhaye ziriya nshingano nyuma y’igihe Guverinoma y’iki gihugu ishinjwa kutita ku bahanzi, ibyatumye umunyapolitiki akanaba n’umunyamuziki, Robert Ssentamu Kyagulanyi  uzwi nka Bobi Wine asaba Museveni gushyiraho umuntu wo gukurikirana ibikorwa by’abahanzi.

Nyuma yo guhabwa iriya mirimo, Phionah Nyamutoro, umugore wa Eddy Kenzo akanaba n’ Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ingufu no guteza imbere amabuye y’agaciro yabaye mu ba mbere bashimiye umugao we kuw’ umwaya yahawe.

Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati: “Ndagushimira Eddy Kenzo ku bw’akazi wahawe unagakwiriye, ntewe ishema nawe nk’uko bisanzwe”.

uyu mugore wa Eddy Kenzo, Phionah Nyamutoro kandi yanashimiye Perezida Museveni wibutse umugabo we akamugira umujyanama we.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger