AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda arembeye mu bitaro

Umuhanzi w’icyamamare Jose Chameleone usanzwe ukomoka mu gihugu cya Uganda, akomeje kuvugwaho amakuru atari meza n’agato ajyanye n’ubuzima bwe, aho bivugwa ko kuri ubu ubuzima bwe budahagaze neza kuko arembeye cyane mu bitaro.

Nkuko byatangajwe n’umuryango w’uyu muhanzi Jose Chameleone, wavuze ko uyu muhanzi amerewe nabi cyane n’uburwayi bukomeye ndetse kuri akaba arembeye cyane mu bitaro bikuru bya Nakasero.

Amakuru aravuga ko Jose Chameleone yajyanwe mu bitaro kuwa Kane tariki ya 19 Kanama 2021 mu masaha ya nijoro hanyuma aza kumererwa neza arasezererwa ariko bucyeye mu gitondo kuwa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021, ibintu byabaye bibi cyane uyu muhanzi yongera kumererwa nabi cyane araremba maze ahita asubizwa kwa muganga byihuse ndetse n’ubu akaba akiri mu bitaro.

Nkuko byatangajwe n’umuryango w’uyu muhanzi, bavuze ko kwa muganga bamupimye bagasaga arwaye indwara y’umwijima ndetse n’igicamakoma (Liver and Pancreas), aho bivugwa ko ubu burwayi bwa Jose Chameleone buri guterwa cyane no kunywa inzoga nyinshi yagerageje kureka kubera inama z’abaganga ariko bikanga.

Amafoto ya Jose Chameleone aryamye mu bitaro ndetse bigaragara ko agiye gucishwa mu cyuma yakomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga ndetse abakunzi b’uyu muhanzi mu gihugu cya Uganda bakaba bakomeje kumusabira gukira vuba.

Umuhanzi Jose Chameleone yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka shida za Dunia, Badilisha, Valu valu,Tubonge, Bayunda n’izindi nyinshi zakunze n’abatari bacye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger