AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Umuhanzi The Ben n’ Umunyemari Coach Gael mu Mwuka wo Kwiyunga.

Nyuma y’igihe kitari gito Umuhanzi The Ben n’umunyemari Coach Gael bari bamaze igihe badacana uwaka kuri ubu akanyamuneza ni kose kubahanzi n’ ibyamamare kubera ko umunsi w’ ejo wasize bonyeye kwiyunga ubu bakaba barimo kurebana akana ko mujisho.

Aba bombi byakunze kuvugwa ko badacana uwaka bitewe no kudahuriza hamwe ku mishinga bigeze guhuriraho, kwiyunga kwabo byagaragaye kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2024, ku munsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya

 Amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na The Ben ndetse na Coach Gael, bagaragaje ko bongeye kunga ubumwe, aho muri aya mafoto bari kumwe bari gusangira icyo kunywa, umwe yagize ati “Kwiyunga kw’abavandimwe. Reka dushyire hamwe ubundi tugere kure.”

Abasanzwe bafite amazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda, nk’abanyamakuru, abakinnyi ba film ndetse n’abandi bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko bishimiye uku kwiyunga kwa The Ben n’umunyemari Coach Gael.

 

Umunyamakuru Ally Soudi yagize ati “Ubu se ikibazo ntigikemutse? Nizere ko ntawe twimye ijambo kandi ntanusigaranye ikibazo! Hari icyifuzo cyangwa igitekerezo wumva watanga mbere yuko mfata noneho umwanzuro wa nyuma na nyuma, akanya ni aka.”

 

Umunyamakuru David Bayingana, na we yagize ati “Kimwe mu byo twifuzaga muri manda nshya.”

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa Film, Clapton Kibonke, na we yagize ati Kubunga byangoye ariko byakunze.”

Bivugwa ko umubano wa The Ben na Coach Gael wajemo igitotsi ubwo hakorwaga indirimbo ‘Why’ The Ben yakoranye na Diamond, aho bivugwa ko hajemo kutumvikana ku bijyanye n’uyu mushinga.

Uku kutumvikana kwabo kandi kwazamuye ihangana rikomeye, ryagiye ryumvikana mu majwi ya bamwe mu bakunzi ba muzika, aho ryatumye hazamo umuhanzi Bruce Melodie usanzwe akorana na Coach Gael, byatumye havuka ibyiswe ‘Team Ben’ na ‘Team Bruce’, aho bamwe bagendaga bagereranya aba bahanzi, bamwe bavuga ko umwe arusha undi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger