Umuhanzi T-Sean yanenze Bruce Melody na Allion bamushishuriye indirimbo
Umuhanzi T-Sean ukorera umuziki muri Zambia yanenze Abahanzi b’Abanyarwanda Bruce Melody na Allion bashishuye indirimbo ye bakayiyitirira batabimusabye ngo abahe uburenganzira bwo kubikora.
Indirimbo ya Allion na Bruce Melody bise “Tuza” yasohotse mu cyumweru gishize, nyuma y’iminsi mike imenyekanye nibwo abantu batangiye guhwihwisa ko iyi ndirimbo yashishuwe ndetse banatangira gukora utuvideo tuzihuza zombi mu buryo bwo kugaragza ko bayiteruye ku w;undi muhanzi.
Byagaragaye ko iyi ndirimbo bayishishuye umuhanzi T-Sean wo muri Zambia yitwa”Will you merry me” n’ubwo banyiri ukubikora ntacyo bari barigeze babivugaho ubwo bayishyiraga ahagaragara.
Umuhanzi T-Sean yifashishije imbuga nkoranyambaga yanenze Bruce Melody na Allion avuga ko ibyo bakoze ataribyo kuko ntaburenganzira yabahaye bwo gusubiramo indirimboye cyangwa ngo bigere bamusaba gukorana nawe indirimbo ngo abyange cyangwa abibemerere.
Uyu muhanzi yanongeyeho ko yifuza ko bahindura Title y’indirimbo bakoze bakayita “Tuza”bakayiha irindi zina rigaragaza ko ari iya T-Sean baterute (T sean cover) ( Will you marry me by T sean).”
Yagize ati “Ntabwo nabyemera Bruce melody na Allion barankopeye[….] bagombaga kunsaba uburenganzira cyangwa tugakorana indirimbo niba byanze bahindure title bashyireho (T sean cover) ( Will you marry me by T sean).”
Yarangije avuga ko niba badashaka guhindura Title y’indirimbo nawe azashaka icyo akora kubera bavogereye igihangano cye ntaburenganzira babanje kubisabira.
Indirimbo “Tuza” ya Bruce Melody na Allion, n’imwe mu ndirimbo zikomeje kunyura imitima ya benshi hano mu Rwanda no hanze yarwo ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 55k kuri You Tube.
Reba Indirimbo “Tuza” by bruce melody ft Allion
https://www.youtube.com/watch?v=9r5jg4xYdDA
Reba Indirimbo “Will You marry me by T-Sean yashishuwe