AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Senderi yakoresheje imvuga yuzuyemo agahinda avuga ku bihangano bye

Umuhanzi witwa amazina menshi atandukanye ariko akaba azwi cyane nka Senderi International Hit yavuganye agahinda agaruka ku itangazamakuru ridacuranga ibihangano bye kandi nyamara anakunzwe cyane n’abaturage.

Mu minsi ishize nibwo Senderi yatangaje ko ubukene bumumereye nabi ndetse akaba yaranagurishije inzu iherereye i Gikondo yabagamo ubwo yageragezaga kwishyura ideni yari afitiye Bank.

Icyo gihe yanatangaje ko bigoranye ko yasubira muri studio agakora indirimbo cyangwa se we ko yakwitegurira igitaramo ahubwo ko uzajya amutumira aricyo gitaramo azajya agaragaramo bitewe n’amikoro make yagize muri uyu mwaka ndetse akaba anahamya ko uyu mwaka wamubereye uw’imyaku gusa.

Senderi yatangaje ko ari umuhanzi w’abaturage ko atari umuhanzi w’abiyemezi bityo ko kuba akunzwe n’abaturage byakagombye gutuma indirimbo ze zicurangwa ku maradiyo na televiziyo zitandukanye.

Yagize ati:”Ndi umuhanzi wabaturage sindumuhanzi wabiyemezi abirasi na zahaduyi zirirwa zinsebya zirayomba nkakora ndirimba mu mibyizi na weekend sincurangwa kumaradiyo ariko imana ikansiga amavuta abaturage bakanyihamagarira ese abo mwirirwa mukorera prom (Abacurangwa) ko ntari kubabona mu bitaramo muri rubanda ko twese turirimbira abaturage .Avoka yindushyi imanuka ihiye. Kandi ibiryo byumunyamujyi ntibibura .bafana banjye turarimbanyije gukora sasa.”

Senderi ni umuhanzi uzwiho klugira udushya twinshi haba mu bitaramo akora cyangwa se mu mvugo ye, uyu ni umuhanzi ukunze kwifashishwa mu bitaramo bya Leta cyangwa se mu zindi gahunda zitandukanye za Leta.

Uyu kandi yumvikanye atakambira abategura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star avuga ko yakwemererwa kurijyamo kubera ko yari afite ubukene bukabije ariko ntacyo bamufashije kuko atarigiyemo.

Senderi akunze gutumirwa n’abaturage akajya gutaramira ahantu hatandukanye mu gihugu rimwe na rimwe akaba yajya n’ahabaye isoko  ndetse akahabona abafana benshi kuko ahamya ko abaturage bamukunda, ibi nibyo byatumye avuga ko abaturage bamukunda bityo ko ngo bazajya bamuha icyo kurya.

Senderi ngo akunzwe n’abaturage
Senderi ababazwa nuko badacuranga indirimbo ze

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger