AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Platini yavuze ku mukobwa w’Umurundi wavuze ko yamuteye inda akamwihakana

Umuhanzi Platini Nemeye wamenyekanye mu muziki Nyarwanda mu itsinda rya Dream Boys, yateye utwatsi ibihuha bimaze iminsi bivugwa ko hari umukobwa w’umurundi yateye inda akamwihakana.

Uyu muhanzi yavuze ko aramutse ariwe wateye uwo mukobwa inda, atashobora kumwihakana kandi ko kubyara ari umugisha bityo ko ntawe ushobora kwanga umwana we.

Amakuru yagiye hanze avuga ko Platini yihakanye umwana we, yavugaga ko uyu musore yateye inda uyu mukobwa w’Umurundi nyuma yaho akamutera utwatsi avuga ko inda atari iye.

Platini yavuze ko uretse no gutera uwo mukobwa inda atanaherukayo kuko aheruka i Burundi muri 2014.

Yagize ati” mu Burundi simperukayo kuko mperukayo 2014, ariko sindibaruka wumve ko ari ikintu mpora nsaba imana kandi haramutse hagize umuntu naba narateye inda yanyegera.

Yakomeje avuga ko biramutse bibaye, bitagera aho yihakana umwana we ahubwo ko yamurera yaba adafite ubushobozi akitabaza iwabo.

Uyu mukobwa bivugwa ko yateye inda ni uwo ngo yakundanye na we nyuma y’uko muri 2017 atandukanye na Ingabire Diane bari bamaranye imyaka 4, icyo gihe baniteguraga kurushinga.

Dream Boys ni itsinda rigizwe n’abasore babiri Platini na TMC ryatangiye umuziki mu mwaka wa 2009 rikaba rimaze gutwara ibihembo bikomeye mu Rwanda harimo n’icya Primus Guma Guma ya 2017.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger