Umuhanzi Platin P urikubarizwa muri Nigeria yatumiwe mu kiganiro na radio ikomeye muri icyo gihugu(Amafoto)
Umuhanzi Platini P uri kubarizwa mu gihugu cya Nigeriya , aho yagiye mubikorwa bitandukanye birimo kumenyekanisha indirimbo ye Nshya “Shumuleta” yakiriwe muri Sitidiyo za radio Ifm92.3(‘Inspiration fm) iri muzikomeye muri iki gihugu.
Muri izi gahunda afite mu gihugu cya Nigeriya Platini, avuga ko hari ibitangazamakuru byinshi azagiriraho ibiganiro, mu rwego rwo kumenyekanisha umuziki we muri iki gihugu afitemo abo bakorana.
Platini abinyujije kurukuta rwe rwa instagram ubwo yavaga mu kiganiro kuri iyi Radio yagize ati “Ubu natangiye kuzenguruka ibitangazamakuru bya hano, gahunda y’uburyo nzagenda nitabira ibiganiro ifitwe n’abo dukorana, nibo babishinzwe.”
Ibi byose Platini atangiye kubigeraho nyuma yo gusinyana amasezerano na sosiyete yo muri Nigeria isigaye ireberera inyungu ze yitwa ‘One Percent International’.
Uretse kumenyekanisha indirimbo ye nshya, hari n’andi makuru avuga ko mu byajyanye Platini muri Nigeria harimo kurangiza ibiganiro bimuganisha kuzaririmba mu birori byo guhemba abahanzi bitwaye neza ku mugabane wa Afurika ‘AFRIMA’.
Platini na we ni umwe mu bahatanira ibi bihembo aho ari mu cyiciro cya ‘Best Artist, Duo or Group in African Contemporary’, indirimbo ye ‘Atansiyo’ ikaba ihatanye n’izindi nka; Fada ya Sooking, Ngayi ya Borgia ft. Jack Inga na Running to You ya Chike ft. Simi.
Hari kandi Regarde Moi ya Ferre Gola, Lie ya Kizz Daniel, Au Mariage de ma Gon ya Locko, Monalisa ya Lojay and Sarz, Ndoto ya Majoos ft. Koffi Olomide na Good Girl ya Salatiel ft. Rutshelle Guillaume.