AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Patoranking ari kubarizwa i Kigali (Amafoto)

Umuhanzi Patrick Nnaemeka Okorie [Patoranking] yamaze kugera mu Rwanda aho yaje gusura abanyeshuri barihirwa n’umuryango we udaharanira inyungu ndetse banagaragaje ishimwe baterwa n’ubufasha yabahaye.

Mu mashusho Patoranking yasangije abamukurikira yumvikana avuga ko yamaze kugera i Kigali mu rugendo rugana muri Kaminuza ya ALU [African Leadership University] gusura abanyeshuri bafashwa n’umuryango yatangije.

Muri aya mashusho abanyeshuri afasha bagiye bumvikana bagaruka ku mbamutima zabo nka Hardness Range ukomoka muri Tanzania yagize ati”Icyo navuga kuri Patoranking cyonyine ni uko icyerekezo cye n’intego ye byahinduye ubuzima bwacu.”

Hanisani Nleya ukomoza muri Zimbabwe ati”Sinzi icyari kuba iyo ataba we, icyari kuba cyarambayeho ababyeyi banjye ntabwo bari kubasha kunyishyurira ishuri.”

Sandra Mugeniwayesu ukomoka mu Rwanda ati”Navuga ko ari guhindurira ubuzima benshi kandi nishimira uko abikoramo.”

Kafumba S Daramay ukomoka muri Liberia ati”Buruse yaduhaye yampinduriye urugendo rw’ubuzima yamfashishije kumenyana n’abantu benshi inamesha amahirwe atabarika.”

Yousouf Ouedraogo wo muri Burkina Faso ati”Turagushima ku bw’ibyo wakoze.”

Mu bandi bafashwa na Patoranking Foundation biga muri ALU harimo Emmanuel Okorwoit [Kenya], Chidera Nnadozie [Nigeria], Emmanuel Markwei [Ghana] na Amos Kasumba [Uganda].

Abanyeshuri bafashwa n’umuryango wa Patoranking yabasuye i Kigali bamurata ubutwari, banasava Imana kumukomereza amaboko

Twitter
WhatsApp
FbMessenger