AmakuruImyidagaduroIyobokamana

Umuhanzi Patient Bizimana agiye kwerekeza mu Bufaransa

Umuririmbyi mu ndirimbo zihimbaza Imana Patient Bizimana,  umaze kubaka izina rikomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza hano mu Rwanda, ari kwitegura  kwerekeza ku mugabane w’u Burayi aho afite igitaramo azakorera mu Bufaransa.

Uyu muhanzi yemeje ko afite urugendo muri iyi minsi aho agiye gukorera igitaramo mu Bufaransa.

Igitaramo Patient Bizimana azaririmbamo kizaba tariki 28 Ukuboza 2019 muri Eglise Evangelique Lumiere Des Nations muri Reims.

Bizimana umaze imyaka igera ku 10 mu muziki, yakoreye ibitaramo mu bihugu hafi ya byose bya Afurika y’Uburasirazuba, yaririmbiye mu Burayi n’ahandi henshi. Ni we muhanzi rukumbi mu bakora umuziki uhimbaza Imana mu Rwanda umaze gukora ibitaramo bikomeye ndetse bikagaragaramo abahanzi bubatse izina.

Ubusanzwe amenyereweho gutegura ibitaramo ngarukamwaka bya ‘East Celebration’ byitabirwa n’ibihumbi by’abakunda umuziki we. Mu 2016 yatumiye Solly Mahlangu, umunyempano ukomeye muri Afurika y’Epfo n’abandi batandukanye bagiye bamufasha mu myaka yatambutse.

Yakunzwe bidasanzwe mu ndirimbo ze nka ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘Menye neza’ n’izindi; ahamya ko Imana yamugiriye ubuntu butangaje mu buzima bwe kuba yaramuhaye impano ikomeye yo kubwiriza ubutumwa bwayo binyuze mu ndirimbo ndetse zikaba umusemburo mu mitima y’ababa bacitse intege.

Patient Bizimana agiye gutaramira mu Bufaransa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger