AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Nizzo Kaboss yaciye bugufi imbere ya Safi Madiba bahoze bashamirana muri Urban Boys

Umuhanzi Nizzo Kaboos uririmba mu itsinda rya Urban Boys yaciye bugufi asaba imbabazi mugenzi we Safi Madiba bavuzweho gushyamirana cyane kugeza naho baciye ikubiri buri wese ageherera ukwe.

Mu kiganiro uyu muhanzi yahaye Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru,Nizzo Kabosi yavuze ko we na Safi Madiba nta kibazo bafitanye nubwo atahakanye ko hagiye habaho gushyamirana hagati yabo.

Ati “Gushyamirana ntaho kutaba, n’umugore n’umugabo barashyamirana. Gusa ndamusaba imbabazi niba hari aho namukoshereje kandi nanjye namaze kumubabarira kera.”

Icyakora nubwo yasabye imbabazi, Nizzo Kaboss yahakanye amakuru yavuzwe ko yajyaga afata Safi Madiba akamukubita.

Ati “Uriya musore urabona uko ngana uku namubasha? Ayo ni amagambo abantu baba bavuga ngo baryoshye inkuru.”

Uyu muhanzi abajijwe niba atajya akumbura gukorana na Safi Madiba indirimbo, yavuze ko ahora abyifuza kandi azabimusaba.

Yavuze ko atazacika intege zo gusaba Safi Madiba ko bakongera gukorana indirimbo nka Urban Boys kandi asanga afite icyizere ko izabaho.

Ati “Ndabyifuza, nifuza kongera kuririmbana na we gusa atari njye gusa ahubwo nk’itsinda rya Urban Boys. Nzabimusaba kandi mfite icyizere ko ntazapfa bitabayeho.”

Nizzo asabye imbabazi Safi Madiba mu gihe bari bamaze imyaka igera kuri ine umwuka utameze neza hagati yabo, uku kurebana ay’ingwe ni na byo byatumye iyahoze ari Urban Boys y’abahanzi batatu ubu isigayemo babiri nyuma y’uko Safi Madiba ayisezeyemo mu mpera za 2017.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger