Umuhanzi Mr Eazi agiye kubaka inzu z’akataraboneka mu kiyaga cya Kivu
Umuhanzi ukunzwe na benshi muri Afurika uzwi nka Mr Eazi, yasuye kimwe mu Birwa biherereye mu Kiyaga cya Kivu, aho agiye gushora imari mu kubaka amacumbi agezweho.
Mr Eazi amaze iminsi mu Rwanda mu rugendo rugamije kureba amahirwe y’ishoramari ahari. Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko yasuye Ikirwa cyo mu Kiyaga cya Kivu aho yifuza gushora imari.
Ati “Ku munsi w’ejo nasuye Ikiyaga cya Kivu, by’umwihariko Ikirwa twifuza gushoramo imari tukahubaka amacumbi agezweho (Luxury Eco Resort) n’ikigo cy’isanamaitima (Wellness Centre). Ndi kugirira ibihe byiza mu Rwanda.”
Wellness Centre ni ibigo bifasha abantu mu isanamitima, komora ibikomere byo ku mutima byatewe n’ihungabana kimwe n’ibindi bishobora kubuza umuntu amahoro n’umutuzo.
Ari mubwato yerekeje ku Kirwa
Mr. Eazi ubusanzwe witwa Oluwatosin Oluwole Ajibade, yanaganiriye n’abayobozi ba MTN Rwanda ku bijyanye na serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Yanasuye kandi inzu zihanga imideli zirimo House of Tayo ya Matthew Rugamba na Zöi y’itsinda ry’abakobwa barimo Miss Rwanda, Nishimwe Naomie. Yavuze ko yabateje imbere akagura ibyo bakora aho kubihabwa ku buntu.
Uyu muhanzi wanitabiriye imikino ya BAL iri kubera i Kigali, yanabonanye n’abayobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda cyo kimwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire.