Umuhanzi Meddy ageze mu Rwanda avuga ko yishimye cyane (Amafoto)
Ku isaha ya saa kumi zuzuye nibwo umuhanzi w’umunyarwanda ‘Meddy’ ukorera umuziki muri leta zunze ubumwe za Amerika yari ageze mu Rwanda.
Uyu muhanzi umaze imyaka irindwi aba hanze y’u Rwanda yasanganiwe nabo mu muryango we ndetse n’abafana bari baje kumwakira. N’ibyishimo byinshi abo mu muryango we bavuze ko bishimiye kongera kubona uyu musore wari ukumbuwe n’abanyarwanda batari bake.
Meddy yakiranywe urugwiro n’abafana biganjemo igitsina gore basakuza cyane kubera urukumbuzi no kumwishimira.
Mu ijambo Meddy avuze atangaje ko atewe ishema no kuba ageze mu Rwanda , agasanga ibintu byinshi byarahindutse. Abajijwe uko afata kuba yakiriwe n’abiganjemo urubyiruko yavuze ko ar’ibntu by’agaciro kuko benshi mubari baje kumwakiri yavuye mu Rwanda bakiri bato.
Uyu muhanzi kuri ubu uje mu Rwanda mu minsi ishize yasohoye amashusho y’indirimbo ye slowly iri mu zikunzwe muri iki gihe mu Rwanda.
Uyu muhanzi aje mu Rwanda mu gitaramo azakorera mu Mujyi wa Nyamata ku wa 2 Nzeri 2017. Ni ubwa mbere azaba akoreye igitaramo abafana be mu Rwanda yicurangira gitari n’ibindi bicurangisho yize mu myaka amaze muri Amerika.
Uyu muhanzi aje mu gitaramo cya Mutziig Beer Fest 2107, iki gitaramo ajemo umwaka ushize cyari cyatumiwemo umuhanzi w’igihangange muri Nigeria ‘Wizkid’., cyabereye ahitwa Rugende mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.