AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Liam Payne uzwi muri One Direction yitabye Imana

Igipolisi kiravuga ko Liam Payne wahoze ari umwe mu bahanzi bagize itsinda rya One Direction, yapfuye ku myaka 31 apfiriye muri Argentine nyuma yo guhanuka ku igorofa rya gatatu rya hotel i Buenos Aires.

Mu itangazo ryabo, abapolisi bavuze ko bavumbuye umurambo wa Payne nyuma y’uko itsinda ry’ubutabazi ritabajwe byihutirwa mu gace ka Palermo.

Payne yamenyekanye ku Isi nk’umwe mu bagize itsinda ry’abasore ryashingiwe mu kiganiro cya televiziyo ya X Factor mu mwaka wa 2010, hamwe n’abandi nka Harry Styles, Louis Tomlinson, Niall Horan na Zayn Malik.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Payne yari yitabiriye igitaramo cyo muri Argentine cy’uwahoze ari mugenzi we mu itsinda, Niall Horan nk’uko bitangazwa na BBC.

Nk’uko abapolisi bo muri Buenos Aires babitangaza ngo abapolisi bari aho babanje gutabara nyuma y’amakuru “y’umuntu wari ufite amahane ushobora kuba yanyweye ibiyobyabwenge cyangwa inzoga”.

Bageze kuri hotel, abapolisi babwiwe ko bumvise urusaku rw’ikintu kikubise hasi mu gikari cy’imbere. Bidatinze, bavumbuye umurambo.

Iperereza rya polisi ryatangiye ngo hamenyekane neza uko byagenze ngo Payne ahanuke ku igorofa bikamuviramo urupfu akiri muto.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger