AmakuruAmakuru ashushye

Umuhanzi Kizito Mihigo yiyahuye

Itangazo rya Police y’u Rwanda, rivuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere ahagana saa kumi n’imwe (05h00) ari bwo basanze Kizito w’imyaka 38 yiyahuye.

Police ivuga ko tariki ya 15 na 16 Gashyantare, Kizito Mihigo yari yasuwe n’abo mu muryango we ndetse n’umuhagarariye mu mategeko.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, ntirivuga icyo Kizito yiyahuje gusa ngo hahise hatangira iperereza ry’icyatumye yiyambura ubuzima.

Kizito Mihigo wigeze gukatirwa imyaka 10 kubera ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi Perezida Kagame Paul, muri 2018 yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika asohoka muri gereza atarangije igihano.

Mu cyumweru gishize yari yafatiwe ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi ngo agerageza kwambuka umupaka ndetse byari byabanje kuvugwa ko yashakaga kujya kwifatanya n’imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ubu yari afungiye kuri station ya Police ya Remera akurikiranyweho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gutanga ruswa.

Nyakwigendera wakunze guhanga indirimbo zinakoreshwa muri kiliziya Gatulika, agisohoka muri gereza yari yashyize hanze indirimbo igira iti “Aho kuguhomba yaguhombya.” ndetse anatangaza ko agiye guhita ashaka umugore

Twitter
WhatsApp
FbMessenger