ImyidagaduroUrukundo

Umuhanzi Kitoko yagaragaje ko akunda cyane imfura ye

Mu minsi ishize nibwo umuhanzi w’umunyarwanda Kitoko yashyize ukuri hanze akavuga ko hari umukobwa babyaranye umwana ariko akirinda gutangaza byinshi birimo nuwo babyaranye uyu mwana, yifashishije Instagram, Kitoko yongeye kugaragaza urwo akunda umwana we w’imfura.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akurikirwaho nabarenga ibihumbi ijana na mirongo ine,  Kitoko yagaragaje ko uyu mwana ari igice kinini cy’ubuzima bwe. Yashyize hanze ifoto bari kumwe maze agaragaza ko yishimira kuba yaribarutse uyu umwana ndetse anamubwira ko amukunda.

Kitoko yagize ati:”Umunsi impapuro(pages) zigize ubuzima bwanjye zageze ku iherezo, nizeye ko uzaba zimwe mu mirongo(chapters) nyamukuru zizaziranga(pages). Ndagukunda.”

Hashize igihe kiri hagati y’imyaka itandatu n’irindwi umuhanzi Kitoko Bibarwa Patrick yibarutse umwana w’umukobwa, ndetse yahise anamwita Bibarwa Shiloh. Ntabwo yakunze kubigaragaza, ndetse n’uwo bamubyaranye ntabwo yari yamutangaza.

Mu minsi ishize nanone Kitoko yashyize kuri Instagram ifoto y’umukobwa yandikaho amagambo avuga ko uwo mukobwa ari we umutera kwishima ndetse anagaragaza urukundo rudasanzwe amukunda.

Ibi Kitoko yabigaragaje ubwo yifurizaga isabukuru nziza umukobwa witwa Merci , Kitoko abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko uyu mukobwa ari we umutera kunezerwa kurusha abandi.

Yagize ati:”“Isabukuru nziza cyane ku mukobwa untera kunezerwa cyane kurusha abandi….. Isabukuru nziza Merci ”. Kuri aya magambo Kitoko yakoresheje icyitwa H-Tag zigira ziti Ntewe ishema, uyu munsi n’ejo, ndi umunyamahirwe, uyu munsi na buri munsi, umunyarwandakazi asoza agira ati ndi umunyamahirwe. Hanyuma  kuri aya magambo ashyiramo  akamenyetso ko kumusoma, utu tumenyetso dukunda gukoreshwa n’abakundana.

Kitoko Bibarwa utarigeze avuga niba ariwe baba barabyaranye uyu mwana,  ni umuhanzi uzwi cyane mu Rwanda gusa kuri ubu wibera ku mugabane w’Uburayi aho yagiye agiye gukomeza amasomo ye.

Kitoko yagaragaje ko akunda imfura ye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger