AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Harmonize ari gukora igikorwa kidasanzwe muri Islam

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali wamenyekanye mu muziki nka Harmonize ukunzwe cyane muri Tanzania, yagaragaje ko ari kubaka umusigiti mu gace k’icyaro akomokamo, nyuma yo kuvuga ko yakuze ahabona ikibazo cyo kubura aho we n’abaturanyi basengera.

Ni mu mashusho yashyizwe hanze n’uyu muhanzi, agaragaza Umusigiti ari kubakisha mu gace k’icyaro cy’iwabo aho akomoka.

Harmonize, yatanze ubuhamya bw’ibihe byashize ubwo yari ari mu nzu itunganya umuziki ya WCB Wasafi iyobowe n’umuhanzi Diamond Platnumz, aho yavuze ko yigeze kuganira na Diamond amubwira ikibazo gikomeye mu gace k’iwabo, aho abaturage bakeneye aho gusengera (Umusigiti).

Uyu muhanzi yavuze ko Diamond yemeye gutanga amafaranga yo gutangiza umushinga wo kubaka umusigiti uzajya ufasha abaturage kubona aho basengera.

Nyuma yaho, habaye ikibazo hagati ya Harmonize na Diamond, nk’uko Harmonize abivuga ati “Shitani yaje hagati yacu”, bituma Harmonize atandukana na WCB, ndetse umushinga wo kubaka urwo rusengero icyo gihe wahuye n’ikibazo cyo kudindira kubera kubura amafaranga yo gukomeza ibikorwa by’uwo mushinga.

Harmonize yafashe icyemezo cyo guha uru rusengero izina rya ‘Masjid Naseeb’, izina rifitanye isano n’izina ry’umuhanzi Diamond Platnumz (Naseeb Abdul).

Harmonize yavuze ko yishimiye ko yagiye agira ubushobozi bwo kongera guhemba abakozi bari kubaka uri rusengero, ndetse ko yatanze amafaranga yose azakenerwa kugira ngo umushinga wose uzarangire.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger