AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Dodian mu mwaka umwe umaze gukora indirimbo 6 ngo abakunzi bu muziki bamwitege

Umuhanzi ukiri muto witwa Ngarukiyintwari Jean de dieu uzwi ku izina rya Dodian ngo nubwo kwinjira neza mu muziki byamugoye dore ko yatangiye umuziki akiri  mu mashuri abanza kuko yawukundaga ngo icyo yishimira nuko mu mwaka umwe gusa ushize afashe icyemezo cyo kuwukora nka kazi ka buri munsi  amaze gushyira hanze indirimbo 6.

Ibi Dodian yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro kirambuye  na Teradignews aho yakomeje avugako umuziki yawinjiyemo neza mu mwaka  wa 2017 ndetse mu mwaka umwe gusa amaze awukoze umusaruro amaze gutanga abona ko byose bishoboka bityo abakunzi bu muziki w’u Rwanda bamwitegaho byinshi kuko kuri we abona ataratangira kandi bamutengushye yababara by’iteka.

Uyu musore ukiri ingimbi kuri ubu indirimbo yiwe nshya aherutse gushyira hanze  yakozwe na producer Evy Kicks yitwa “byanyabyo” siyo yonyine afite dore ko izindi 5 zisigaye harimo iyitwa narabyemerewe, nzahagera, unsayidire, uwampa,  ndetse tutibagiwe ni yitwa iruhande,ngo zimwe mu mbongamizi yahuye nazo akumva yabivamo ngo ni nkiyo kubura abamuzamura aha akaba yatanze urugero nko kuba ibihangano bye bitarageraga Kubo byagenewe ariko nanone agasanga ariwe wabiteraga bitewe n’umwimerere w’ibihangano bye ariko agashimangira ko biri kuza kuri ubu. ariko ngo indi mbongamizi ikomeye ngo niyo kubura amikoro.

Dodian wasabye itangazamakuru muri rusange ndetse n’Abanyarwanda gukomeza guteza imbere umuziki nyarwanda bimakaza gahunda ya “Rwandan Music First” bagakina ndetse bakanasaba indirimbo zabo cyane kuma Radiyo ndetse no kuzireba cyane ku rukuta rwa Youtube rusakaza amashusho rukunzwe na benshi muri iyi minsi. yaboneyeho kandi nanone gusaba Abanyarwanda muri rusange kurushaho gukunda umuziki wabo kuko iyo bitabaho nibyo bamaze gukora ntibyari kuba biri ku rwego biriho kuri ubu.

Dodian wagarutse no kubirebana no gushishura indirimbo z’abandi bahanzi bo hanze abona ngo kubica burundu ku bahanzi bo mu Rwanda ari ukwamaganira kure iyo ndirimbo ishishuye ntikinwe aho ariho hose humvikanira umuziki ngo kuko bikomeje mu minsi iri imbere Abahanzi bo mu Rwanda ntibaba bakitwa  abahanzi ahubwo baba barabaye abasobanuzi bazo nkuko tuzi abasobanura Filime zo hanze.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA YA DODIAN YITWA “BYANYABYO”

https://www.youtube.com/watch?v=6Gf-ue_MQyA&feature=youtu.be

Twitter
WhatsApp
FbMessenger