Imyidagaduro

Umuhanzi Diamond Platnumz yahishuye ikizungerezi gishya yishumbushije (Amafoto)

Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Bongo Fleva Diamond Platnumz uzwiho gukunda abagore cyane,yamaze kwishumbusha undi mukobwa w’ikizungerezi witwa Andrea Abrahams ukomoka muri Afurika y’Epfo.

Uyu muhanzi yatangaje ko yari amaze imyaka 9 ashaka urukundo kuri uyu mukobwa ariko bikarangira umutego we ufashe ubusa.

Hari hamaze iminsi havugwa amakuru ko Diamond ari mu rukundo n’umunyamideri ukomoka muri Africa y’Epfo,ariko ntihaboneke gihamya n’imwe ibyemeza.

Ku nshuro ya mbere,Diamond yemeje ko ari mu rukundo n’iyi inkumi y’uburanga ahishura ko kumureshya byamutwaye imyaka 9.

Yaba Diamond n’iyi nkumi nta wari wakagize icyo avuga kuri aya makuru y’urukundo rwabo kugeza ubwo Diamond yatunguranye kuri Radio ye Wasafi FM yemeza ko yamaze kwigarurira uyu mukobwa.

Mu kiganiro kuri radio ye, Diamond yagize ati ”Ni umuntu mwiza, mwiza cyane. Azi kubana neza n’umuryango wanjye kandi nta buryarya”.

Diamond yavuze ko yatangiye kwiyumvamo uyu mukobwa muri 2013 yabiyibwira igakomeza kwijijisha ariko ikaza kumwemerera urukundo umwaka ushize wa 2020.

Andrea Abrahams ni umunyamiderikazi ukomeye muri Africa y’Epfo wamamaye mu marushanwa y’ubwiza. Yegukanye ikamba rya Miss 7 Continents 2016 ryabereye muri Turkey.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger