AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Davido aracyakurikira Jay Polly ku rubuga rwa Instagram

Ukwezi kurengaho  iminsi mike kurashize umuraperi Tuyishime Joshua waryubatse mu muziki nka Jay Polly, yitabye Imana gusa kubera igikundiro uyu muraperi yasize mu banyarwanda benshi babifata nkaho yatabarutse ejo.

Kuri ubu iyo ugiye kureba imbuga nkoranyambaga zitandukanye z’abantu batandukanye usanga benshi bagifite amafoto ya y’uyu muraperi ku mbuga zabo hari n’abagikurikira (Follow) konti ze zitandukanye yakoreshaga ku mbuga nkoranyambaga, muri abo harimo n’icyamamare mu njyana ya Afrobeat David Adedeji Adelike wamamaye nka Davido.

Davido na Jay Polly byavuzwe ko bari inshuti cyane kandi ko biteguraga gusohora indirimbo yabo bivugwa ko yaba yararangiye ariko ntiyigeze isohoka.

Kugeza ubu ntawuzi neza niba Davido amakuru yaramugezeho y’urupfu rw’inshuij ye Jay Polly gusa Davido aracyakurikira (follow) Jay Polly ku rubuga rwa Instagram.

Iyo urebye neza usanga Jay Polly ariwe ubanza ku rutonde rw’abantu Davido akurikira ku rubuga rwa Instagram.

Jay Polly niwe muhanzi bizwi ko akurikirwa n’uyu muhanzi Davido kuri uru rubuga rwa Instagram mu Rwanda ndetse ko umubano wabo bombi wari umaze kuba ubukombe nkuko byumvikanye mu majwi ya Jay Polly inshuro nyinshi.

Uyu muraperi Jay Polly yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 2 Nzeri 2021 afite imyaka 33, akaba yarasize abana babibiri babakobwa yabyaye kubagore babiri.

Nyuma y’urupfu rwa Jay Polly Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko isuzuma ryakozwe na Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFL), rigaragaza ko Jay Polly yishwe n’ikinyabutabire cyitwa Methanol (Methanol alcohol intoxication).

Umurambo wa Jay Polly wakorewe ibizamini byo mu maraso, mu nkari no mu gifu.

RIB ikomeza ivuga ko mu mubiri we hasanzwemo ikinyabutabire cya methanol cyinshi cyateye umutima we guharara ibizwi nka ‘cardiorespiratory arrest’.

Umushinga w’indirimbo ya Jay Polly na Davido twagarutseho ruguru wabaye nkaya mabati! Mu ijoro ryo ku wa 03 Werurwe 2018 muri Parikingi ya Sitade Amahoro i Remera, Davido yataramiye abanyarwanda mu rugendo rw’ibitaramo yahaye izina “30 Billion Tour” rwo kuzenguruka Afurika.

Ari ku rubyiniro Davido  yagaragaje Jay Polly nk’umuhanzi wo mu Rwanda aha icyubahiro amusaba kumusanga bakaririmbana indirimbo ye yise ‘Ku musenyi’.

Jay Polly yagaragaje imbaraga nyinshi ku rubyiniro afatanyije na Davido bazamura ibyishimo by’abafana.

Aba bombi babwiye itangazamakuru ko batangiye urugendo rwo gukorana indirimbo. Kuya 05 Kanama 2018, Jay Polly yagiye avuga mu bitangazamakuru bitandukanye ko indirimbo bise ‘Money’ yakoranye na Davido amajwi yayo (Audio) yarangiye.

Icyo gihe yavugaga ko yaba we ndetse na Davido bamaze kuririmbamo igisigaye ari uko amashusho yayo atangira gukorwa.

Nyuma yaho Davido yaje guhura nibibazo dore ko Ku wa 24 Kanama 2018, Jay Polly yakatiwe gufungwa amezi atanu aryozwa gukubita no gukomeretsa umugore akamukura amenyo.

Jay  yafunguwe muri Mutarama 2019 abwira itangazamakuru ko yabaye mushya agiye kwiyitaho no gusubukura imishinga y’indirimbo afite. Yahise ashyirwa mu bitabo by’abahanzi bafitanye amasezerano n’inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya The Mane yashinzwe na Bad Rama.

Nyuma yaho mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, ku wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019, Jay Polly yatangaje ko indirimbo ya mbere yari yakoranye na Davido yasubitswe burundu.

Yavuze ko mu minsi ishize we na ‘management’ ye bagiranye ibiganiro na Davido abaha gahunda y’uko bakora indi ndirimbo mu Ukuboza 2020. Ngo Davido yamusabye ko amajwi y’iyi ndirimbo yazasohokera rimwe n’amashusho yayo.

Yakomeje avuga ko umushinga wa mbere w’indirimbo yakoranye na Davido, amajwi yayo yafashwe bari muri Radisson Blu Hotel bafashijwe na Pastor P.

Ngo bahisemo gukora indi ndirimbo bitewe n’uko ‘abantu ni bashya dufite mu mutwe hashya umwaka ni mushya ibintu byose ni bashya reka dukore ikintu gishya gikubita kigashwanyaguza.’.

Amashusho y’iyi ndirimbo ngo yagombaga kuzafatirwa muri Nigeria, cyane ko mu Ukuboza 2020 Davido azaba ari mu bikorwa bitandukanye by’iserukiramuco ry’iwabo ari nabwo azaba afite umwanya munini ndetse ko anifuza ko Jay Polly azahura n’abandi bahanzi bo muri Nigeria.

Abantu Davido akurikira k’urubuga rwa Instagram JayPolly aza imbere
Jay Polly arinze atabaruka iby’iyi ndirimbo bitarasobanuka neza
Jay Polly na Davido kurubyiniro mu 2018

Twitter
WhatsApp
FbMessenger