AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Christopher byavugwaga ko yazimye yigaranzuye ababivugaga bose

Umuhanzi ukundwa n’igitsina gore cyane mu gihugu cyacu cy’u Rwanda Christopher Muneza, wari umaze igihe kinini yaraburiwe irengero muri muzika nyarwanda, yamaze gushyira indirimbo nshya hanze nyuma y’igihe kinini yari amaze adashora indirimbo.

Uyu muhanzi Christopher wakunze mu ndirimbo nyinshi cyane zirimo nk’iyitwa “Breath” yaherukaga gusohora mu mwaka wa 2020, kuri ubu yamaze gusohora indirimbo nshyashya yahaye akazina ka “Mi casa” ahita yongera kugaragara mu muziki w’u Rwanda ndetse anigaragariza abakunzi be bari baramubuze.

Christopher Muneza yabwiye itangazamakuru ko igihe kigeze ngo yongere yiyereke abakunzi be ndetse avuga ko agarukanye Imbaraga zikomeye cyane ku buryo nta yindi gahunda afite yo kongera gutererana abafana be biganjemo igitsina gore cyane kurusha abandi bose bamukunda.

Indirimbo nshyashya ya Christopher yise “Mi casa” mu buryo bw’amajwi yakozwe n’umusore uhagaze neza mu muziki nyarwanda Producer Element unkorera muri Country Records ndetse amajwi akaba yaratunganijwe neza na BOB Pro, naho amashusho akaba yarakozwe na Bagenzi Bernard usanzwe ari umujyana wa Davis D ndetse na Kevin Kade n’abandi.

Uyu muhanzi akaba yabwiye itangazamakuru ko yari abizi neza ko abafana bakunda umuziki akora bari bamukumbuye cyane ndetse ahamya ko yiteguye kubamara urukumbuzi n’irungu bari bamaranye igihe kuko yemeza ko agarukanye imbaraga zirenze izo yari asanzwe akoresha mu muziki.

Christopher yakomeje avuga ko kubura kwe mu muziki byatewe na gahunda zitandukanye zirimo gahnda ze bwite ndetse na gahunda zijyanye n’umuryango ndetse hakiyongeraho n’ibijyanye no kwiha umwanya uhagije wo gutekereza neza uburyo yahindura uburyo akoramo ibikorwa bye by’umuziki bikarushaho kuba byiza ndetse bikajya bishimisha abakunzi be kurusha ibisanzwe.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger