Umuhanzi Burnaboy yandagajwe n’uwari umukunzi we wamushinje kutamuhaza mu gitanda
Umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Nigeria Burnaboy yandangajwe n’umuhanzikazi w’Umwongereza uzwi nka “Stefflondon” wavuzwe cyane mu rukundo nawe nyuma yo gutangaza ko impamvu batandukanye ari uko Burnaboy yibonaga nkuhanganye na Wizkid kandi ngo amurusha.
Stephanie Victoria Allen uzwi cyane ku izina rya Stefflon Don, wahoze ari umukunzi w’uyu muhanzi wegukanye igihembo cya Grammy Award, Burna Boy yatanze ibisobanuro byinshi ku cyateye agatotsi mu mibanire yabo.
Abinyujije kuri Instagram, yanditse impamvu zatumye atandukana na Burna Boy.
Ati “Natandukanye na Burna Boy kuko afite akantu k’ubwibone. Abona inshuti ye Wizkid nk’uwo bahanganye, nubwo azi ko Wizkid amurusha. Ntashobora no kumpaza mu buriri. SMH. Ubushize yarantoteje ubwo nashakaga kuvuga, ariko ntibizongera. ”
Burna Boy aheruka gushyira hanze indirimbo yise Everybody Go Chop Breakfast yanenzwe kuba yarerekezaga ku mukunzi we.