AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Burna Boy yaba agiye guhagarika umuziki?

Umuhanzi ukomeye ku mugabane w’Afurika, Damini Ebunoluwa Ogulu wamamaye nka Burna Boy mu gihugu cya Nigeria yaciye amarenga ko mu bihe biri imbere biturutse ku mafaranga azaba yinjiza ashobora kuzahagarika umuziki.

Uyu musore w’imyaka 32 hari amasezerano aheruka guhabwa ashobora gutuma aba afashe akaruhuko mu muziki, nk’uko bimaze igihe bimeze ku muhanzi Rihanna.

Burna Boy yaherukaga kwandika kuri Instagram agaragaza ko hari amasezerano aheruka gusinya adasanzwe, azagaragaza urukundo akunda umuziki.

Ati “Ndebye imibare ndi kubona kuri aya masezerano, umwaka utaha w’ubuzima bwanjye uzanyereka niba nkunda gukora umuziki. Imana ishobora kuba ishaka kungerageza ireba urukundo rwanjye rw’umuziki. Nshobora kuzaba nka Rihanna nkaba mpagaritse umuziki.’’

Burna Boy yatangiye kumenyekana cyane hanze ya Nigeria mu ndirimbo zirimo iyo yise “Gbona” yaciye ibintu mu 2019. Uyu musore amaze kwigwizaho ibihembo bitandukanye bikomeye birimo ibya BET.

Mu minsi ishize yakoze amateka yo kuzuza Citi Field Stadium yo mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo yakoze ku wa 9 Nyakanga 2023, cyabereye muri iyi stade isanzwe yakira abantu 41.000 aba Umunyafurika wa mbere uyujuje.

Yanaririmbye ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League wabaye muri Kamena uyu mwaka, aho igikombe cyegukanywe na Manchester City itsinze Inter Milan.

Muri Kamena uyu mwaka yakoze igitaramo cy’amateka mu Bwongereza, aho yuzuje ‘London Stadium’ yakira abantu ibihumbi 80, aba Umunyafurika wa mbere ubigezeho.

Uyu muhanzi aheruka kuzuza Madison Square Garden muri Amerika ndetse aba umuhanzi wo muri Afurika wa mbere uciye aka gahigo.

Ibi byose bituma aba umuhanzi wa mbere muri Nigeria wishyurwa akayabo. Burna Boy ageze ku giciro cya miliyoni y’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga arenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda kuri buri gitaramo cyangwa se akaba yanarengaho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger