Umuhanzi Alpha Blondy yasezeranye imbere y’ Imana( Amafoto)
Umuhanzi Seydou Koné wamamaye nka Alpha Blondy mu muziki wa Côte d’Ivoire yasezeranye imbere y’Imana n’Umunya-Tunisia Aelysa Darragi usanzwe ari umunyamakuru kuri radiyo ye ‘Bl Alpha Blondy FM’.
Muri Mata 2019 nibwo urukundo rwa Alpha Blondy na Aelysa Darragi rwashinze imizi ubwo bakoraga ubukwe bwa mbere gakondo. Muri Nyakanga 2019 aba babyaranye umwana w’umuhungu.
Ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2020 bakaba barasezeranye imbere y’Imana mu musigiti wa Riviera Golf.
Alpha Blondy yari asanzwe afite umuryango ndetse ibinyamakuru by’iwabo bihamya ko afite abana 11 harimo babiri bakorana mu buzima bwa buri munsi na batatu bihebeye umuziki nka we.
Alpha Blondy yabonye izuba ku wa 01 Mutarama 1953, avukira i Dombokro. Ni umuhanzi wiyeguriye injyana ya Reggae w’umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo, yubatse izina mu gihe amaze mu muziki.
Indirimbo ze yazubakiye kuri Politiki n’ubuzima busanzwe, aziririmba mu ndimi zitandukanye zirimo; Dioula, Igifaransa n’Icyongereza rimwe na rimwe akanakoresha Icyarabu.
Alpha Brondy yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka “Guerre Civile”, “Jerusalem”, “Brigadier Sabari”, “Journalistes en danger” n’izindi. Mu bihe bitandukanye yagiye agera mu Rwanda mu bitaramo n’ibirori yabaga yatumiwemo nka Kigali Up Music Festival n’ibindi.
Amaze gushyira hanze album nka: Jah Glory! (1982), Cocody Rock!!! (1984), Apartheid Is Nazism (1985), Jérusalem (1986), Revolution (1987), The Prophets (1989), S.O.S Guerre Tribale (1991) n’izindi.