Umuhanzi Ali Kiba atagerejwe muri Uganda
Umuhanzi Ali Kiba ukomeye mu muziki wa Tanzania no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, atagerejwe muri Uganda aho ateganya gutaramira abakunzi be b’iBugande ahitwa Lugogo Hockey Grounds.
Ingengabihe y’ibitaramo uyu muhanzi agomba kuzaririmbamo muri uyu mwaka, iragaragaza ko Ali Kiba azaririmbana n’abatuye Uganda ku italiki ya 13 Nzeri 2019.
Uyu muhanzi yafashe gahunda yo kwegera abakunzi be batuye Uganda, nyuma y’uko bamwe mu bahanzi bakomeye bo muri Tanzania ahora ahanganye nabo barimo Diamond Platnumz ndetse na Harmonize, bo bamaze igihe bavuye yo.
Kuba Diamond wakunze guhora ahanganye cyane na Ali Kiba ndetse kugeza ubu n’abafana babo bakaba bataracana uwaka, we aherutse gutaramira muri Uganda, byatumye bamwe mu bakunzi ba Diamond bibasira Ali Kiba basa naho bamuratira ibikorwa by’umuhanzi wabo ko biruta ibye.
Mu butumwa butandukanye bwagiye bucicikana ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania, bwagaragazaga ko kuba Diamond akomeje gutaramira mu bihugu bitandukanye byo mu karere, ari indi ntambwe ikomeye igaragaza itandukaniro rye na Ali Kiba bakunze guhangana.
Tubibutse ko ubwo Diamond Platnumz aheruka muri Uganda, ari naho yavugiye ko akunda umuhanzi Jose Chameleone ndetse ko yumva mu gihe gito bagomba kuzakorana indirimbo.
Alikiba wamaze gutangazwa ko azataramira muri Uganda, yatangiye guhabwa ikaze n’abakunzi be batandukanye batuye muri iki gihugu.
Bamwe mu bahanzi bakomeye bo muri Uganda barimo Sheebah, John Blaq n’abandi bataragaragazwa, nibo bazafatanya na Ali Kiba gususurutsa abantu.
Nk’uko byatangajwe iki gitaramo kizaba kiyobowe n’umunyarwenya wo muri Uganda uzwi nka Patrick Salvado.