Umuhanuzikazi w’umunyakenya urindwa cyane nka perezida yambitswe impeta n’umuhanuzi wo mu Buhinde(Amafoto)
Umuvugabutumwa w’umukobwa uri mubakunzwe cyane mugihugu cya Kenya, Rev. Lucy Natasha, akaba n’umwe mu bavugabutumwa bafite uburinzi butangaje muri Afrika y’Uburasirazuba , yambitswe impeta n’umusore w’umuhanuzi mugenzi we Prophet Stanley Carmel ukomoka mu gihugu cy’ubuhinde
Rev. Lucy Natasha ukunzwe cyane mw’ivugabutumwa n’ijambo ry’Imana no gukorera ubuhanuzi abantu bakamenya ibigiye kubabaho, ashyirwa ku mwanya wambere mubavugabutumwa beza kandi bakize muri Kenya.
Afite indege ye bwite, agenda mu madoka ahenze ndetse akenshi akunze kugaragara arikumwe n’abasore bibigangano n’inkumi bamuhora hafi bamucungiye umutekano.
Rev. Lucy Natasha Umushumba Mukuru w’Itorero Empowerment Christian Church ryo muri Kenya, yambitswe impeta ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 27 Ugushyingo 2021 mu birori byabareye kuri Boma Hotel iherereye muri Nairobi.
Ni ibirori byabereye mu materaniro yari yitabiriwe n’abantu bacye barimo umubyeyi wa Natasha ari we Rev. Esther Wanjiru, inshuti ze za hafi, abasore bamucungira umutekano (Bodyguards) ndetse n’abakristo bacye.
Prophet Stanly Carmel yashinze ivi ku butaka asaba Rev. Natasha kuzamubera umugore undi ntiyazuyaza ahita amwemerera. Nyuma yo kwambikwa impeta, Rev. Natasha wari umaze igihe kinini ari ingaragu, yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram abwira abamukurikira ko yamaze kuvuga YEGO. Yongereye arandika ati “Namaze kubona uwo umutima wanjye ukunda. Indirimbo za Salomo 3:4 #NatashaAnd Carmel”.
Ikinyamakuru Pulselive cyo Kenya yanditse ko Rev. Natasha yambitswe impeta n’umusore yari amaze umwaka umwe gusa abonye, ibisobanuye ko urukundo rwabo rumaze umwaka umwe.
Standard Media yo muri Kenya yanditse ko Rev. Natasha yavuzwe mu rukundo na Mike Sonko wabaye Guverineri wa Nairobi, icyakora Natasha yigeze kunyomoza aya makuru avuga ko batigeze bakundana ahubwo urukundo rwabo rwari urw’ubumana
Nyuma yo kubona amakuru ko Rev. Natasha yambitswe impeta, Mike Sonko yagiye kuri Twitter amwifuriza kuzahirwa mu rugendo rushya atangiye, icyakora abanza gutera urwenya amubaza impamvu atigeze amumenyesha iyi nkuru nziza. Yanditse ati “Rev.
Natasha kubera iki wambitswe impeta utarigeze ubimbwira, nzi aho twavuye cyangwa uhagarike ubukwe…Ndakunezerewe, ntabwo nari nkomeje nikiniraga”.
Rev. Lucy Natasha ari mu banya-Kenya batunze agatubutse dore ko abarirwa umutungo ugera kuri Miliyoni 120 z’amashiringi yo muri Kenya, mu manyarwanda akaba arenga Miliyari imwe (1,103,514,878 Frw).
Uyu mupasiteri ukunzwe cyane n’abiganjemo urubyiruko, aheruka mu Rwanda mu 2018 aho yari yatumiwe mu giterane ’3 Days of Glory’ cy’umuryango Zoe Family Ministries washinzwe na Esperance Buliza.