AmakuruPolitikiUbukungu

Umuhanda wa Gari ya Moshi hagati y’u Rwanda na Tanzania wabaye usubitswe

Umushinga wo kubaka umuhanda wa Gari ya moshi hagati y’u Rwanda na Tanzania wabaye usubitswe kugira ngo habanze gukusanzwa amafaranga ahagije yo kuwukomeza kuko usaba amikoro ahagije.

Iki ni icyemezo cyafatiwe mu nama ya kane yo ku wa Kane w’icyumweru gishize  yigaga ku ishyirwa mu bikorwa  ry’umushinga wa gari ya moshi yahuje Minisitiri w’Ibikorwa remezo w’u Rwanda, Gatete Claver na mugenzi we wa Tanzania,  Ir. Isaac Aloyce Kamwelwe.

Minisitiri Gatete nk’uko Taarifa ibitangaza yavuze ko bagiye gushaka inkunga ifatika kuko uyu mushinga usaba amikoro arenze ayo ibihugu byombi bifite.

Ati “ Turi mu biganiro na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere kugira ngo  tuganire ku buryo twabona inkunga  kugira ngo dutangire uyu mushinga tufite ubushobozi buhagije.  Uyu mushinga  ubwawo usaba amikoro arenze ayo ibihugu byacu bifite.”

Minisitiri Gatete yavuze ko abakuru b’ibihugu byombi bazagezwaho ibyemezo byavuye muri iyi nama kugira ngo bafate umwanzuro w’igihe uyu mushinga watangira gushyirwa mu bikorwa.

Ati “ Uyu mushinga urahenze, dukeneye kuvugana n’abakuru b’ibihugu byombi. Nibatwemerera, imbanziriza mushinga izatangira.”

Biteganyijwe ko  umuhanda wa gariyamoshi uzava Isaka muri Tanzania ukagera i Kigali ufite uburebure bwa kirometero 1464, ukazatwara  akayabo ka miliyari ebyiri n’igice  z’amadolari  ya Amerika.

U Rwanda ruzatanga miliyoni imwe n’ibihumbi 200 by’amadolari ya Amerika mu gihe asigaye azatangwa na Tanzania.

Abaminisitiri bombi bemeranyije ko bakwigiza imbere itariki yo gutangira kubaka uyu muhanda wa gariyamoshi kuko igihe cyo kuwubaka cyageze mu gihe amafaranga ataraboneka.

Uyu muhanda witezweho gufasha ibihugu byombi kugabanya ibiciro ku bicuruzwa biva n’ibyoherezwa  mu bihugu byombi ndetse no gufasha abaturage bo mu bihugu byombi  kunoza ubuhahirane.

Iguhugu cya Tanzania cyatangiye kubaka uruhande rwacyo  cyane ko ari na cyo kizubaka igice kinini.

Igice kiva Dar Es- Salaam kijya Mororgoro kigeze kuri 37%  ni ukuvuga kirometero zisaga 330 zararangiye mu gihe ikiva Morogoro kigera Makutupora kigeze kuri 4.6% kingana na kirometero 426  cyarangiye.

Mu gihe Tanzaniya itangaza aho igeze yubaka ku ruhande rwayo, Minisitiri Gatete ntavuga aho igihugu cye kigeze mu kubaka uruhande rwacyo.

Uyu mushinga uzasubukurwa muri Gashyantare 2019 mu gihe impamvu zavuzwe haruguru zaba zavugutiwe umuti

Twitter
WhatsApp
FbMessenger