AmakuruAmakuru ashushye

Umuhanda Muhanga-Karongi urafunze

Kubera inkangu yaguye hafi y’urutare rwa Ndaba, imodoka ntabwo ziri gukoresha umuhanda Muhanga – Karongi. Abifuza kujya muri ibyo bice bakoresha umuhanda uca muri Nyungwe cyangwa umuhanda uva Rubavu.

Mu itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize hanze, yihanganishije abantu kuri izi mbogamizi mu gihe imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa.

Ibi bije nyuma y’uko imvura ikomeye yaguye mu bice bitandukanye bya Kigali, yatumye imihanda imwe n’imwe ifungwa kuko yari yarengewe n’amazi ku buryo abagenzi bahuriramo n’ibibazo.

Imvura yaguye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukuboza 2019, ku munsi mukuru wa Noheli, yatangiye ahagana saa moya z’umugoroba. Mu bice bitandukanye by’umujyi, umuriro wabuze umwanya muto ubwo iyi mvura yatangiraga kugwa ari nyinshi.

Ku rundi ruhande niko ibinyabiziga byaburaga uko bitambuka, yaba mu mujyi wa Kigali rwagati no mu nkengero zawo nka Remera n’ahandi kubera ubwinshi bw’amazi yari yuzuye mu mihanda.

Polisi y’Igihugu yaburiye abantu ku mihanda imwe n’imwe itari nyabagendwa kubera iyi mvura binyuze mu itangazo yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger