Umugororwa wibiwe muri Gereza ya Nyarugenge yareze RCS asaba indishyi za miliyari 9 Frw
Umugororwa witwa Kassem Mohamed ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge akagira ubwenegihugu bw’u Bwongereza, yareze Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) avuga ko ari rwo rwazamuha indishyi kuko ari rwo rukoresha uw’abamwibye.
Kuri uyu wa Gatanu taliki 01 Ukwakira 2021 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rutangiye kuburanisha mu mizi uru rubanza. CSP Kayumba aregwa hamwe na SP Ntakirutimana Eric wahoze amwungirije na Mutamaniwa Ephraim wahoze ashinzwe ubutasi muri iyo Gereza ndetse na Amani Olivier.
Kassem Mohamed yabwiye urukiko ko CSP Kayumba Innocent na bagenzi be bamwibye nk’abakozi ba RCS bityo ko ari yo mpamvu asaba ko RCS yamuha indishyi ifatanije n’abamwibye. Indishyi Kassem asaba zingana na miliyari icyenda z’amafaranga y’u Rwanda.
Yabivuze kuri uyu wa Gatanu ubwo yari mu rubanza ruregwamo CSP Kayumba Innocent wohoze ayobora Gereza ya Nyarugenge na bagenzi be bakurikiranweho n’Ubushinjacyaha kumwiba asaga miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri uru rubanza Umucamanza yavuze ko kuzana RCS mu rubanza byarutinza kandi rumanze igihe kirekire, ategeka ko ruzakomeza RCS idahamagajwe.
Mutamaniwa Ephraim yabwiye urukiko ko n’ikirego cy’indishyi cyatanzwe na Kassem Ayman Mohamed kitakwakirwa kuko nta cyagaragajwe muri dosiye ndetse no mu ikoranabuhanga rikoreshwa n’inkiko.
Umucamanza yavuze ko inzitizi zari zazamuwe na Mutamaniwa Ephraim z’uko urukiko rutakwakira ikirego cy’indishyi cyatanzwe na Kassem Ayman Mohamed nta shingiro zifite, umucamanza ategeka ko Kassem aguma mu rubanza nk’urugera indishyi.
Umucamanza yavuze ariko ko ikirego cy’indishyi cyatanzwe na Kassem Ayman Mohamed cyatandukanwa n’ikirego cy’ubushinjacyaha kikazaburanishwa ku wa 12 Ugushingo 2021 kugira ngo iburanisha rigende neza.
Umucamanza yahise ategeka ko iburanisha rikomeza humvwa Ubushinjacyaha busobanura imiterere y’ikirego cyabwo.
Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko uko Kassem Aman Mohamed yibwe asaga miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda, igikorwa cyakozwe na Amani Olivier abisabwe n’uwahoze ari Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge CSP Kayumba Innocent na bagenzi be.
Mu rubanza rwa CSP Kayumba Innocent bose baburana bahakana icyaha, mu gihe Ayman Kassem Mohamed yavuze ko RCS igomba kumuha indishyi zigera kuri miliyari 9 Frw kuko yibwe n’abakozi bayo.