AmakuruUtuntu Nutundi

Umugore yishe umukunzi we aramuteka

Umugore wo muri Maroc arashinjwa kwica umukunzi we akamuteka ifunguro akariha abakozi bakomoka muri Pakistani bakorera mu gihugu cya United Arab Emirates ari na ho uyu mugore aba.

Abashinjacyaha bavuga ko yishe uyu mukunzi we mu mezi atatu ashize, ariko bakavuga ko byamenyekanye vuba aha ubwo habonekaga iryinyo ry’umuntu mu mashini ivanga ibiribwa yifashishwa mu guteka.

Ikinyamakuru The National cya leta ya United Arab Emirates, cyatangaje ko yemereye polisi ko yakoze ayo mahano, avuga ko icyo gihe yabikoze ameze nk’uwasaze kuko yabyise igihe cy’ubusazi.

Uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko, agiye gutangira kuburanishwa mu gihe hategerejwe gukorwa iperereza ngo harebwe impamvu nyamukuru yamuteye gukora aya marorerwa.

Yari amaze imyaka irindwi akundana n’uwo mukunzi we. The National yanditse ko yamwishe amaze kumubwira ko afite gahunda yo gushaka undi mugore wo muri Maroc.

Nubwo polisi itavuze uburyo yishwe, yavuze ko uyu mukunzi we yagabuye ibisigazwa by’umurambo we yabivanze n’ifunguro gakondo rimenyerewe muri United Arab Emirates rigizwe n’umuceri n’inyama, akarigaburira bamwe mu bakomoka muri Pakistani bakorera hafi aho.

Byamenyekanye ari uko umuvandimwe w’uwo mugabo wishwe yagiye kumureba iwe mu mujyi wa Al Ain, uri ku mupaka wa Oman. Icyo kinyamakuru gitangaza ko ari bwo yabonye iryinyo ry’umuntu mu mashini ivanga ibiribwa yifashishwa mu guteka.

Uwo mugabo yahise amenyesha polisi ko umuvandimwe we yaburiwe irengero, nuko nyuma yo gukorera ibizamini  bya DNA kuri iryo ryinyo, polisi isanga ari iry’uwo muvandimwe we.

Nkuko bitangazwa na polisi, uwo mugore yabanje kubwira umuvandimwe wa nyakwigendera ko yamwirukanye. Ariko igitangazamakuru Gulf News cy’i Dubai cyatangaje ko nyuma yo guhatwa ibibazo na polisi, uwo mugore yaguye igihumure akemera ko ari we wishe umukunzi we.

Amakuru avuga ko uwo mugore yajyanwe mu bitaro ngo harebwe niba nta bibazo by’uburwayi bwo mu mutwe afite.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger